Perezida Trump w'Amerika yatangaje ibishya asaba Zimbabwe ngo ivanirweho ibihano

Ahavuye isanamu, Getty Images
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yashyize umukono ku itegeko risaba Zimbabwe ibindi bintu bikaze igomba kuzuza kugira ngo ibihano yafatiwe bikurweho.
Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yavuze ko amarembo y'iki gihugu afunguye ku muntu wese wifuza kuhakorera ubucuruzi, ariko iri tegeko rishya ry'Amerika rishobora gukoma mu nkokora imigambi ye.
Ibyavuye mu matora ya perezida yo mu kwezi gushize, bigaragaza ko Bwana Mnangagwa yayatsinze n'amajwi 50.8% ariko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko imibare y'ibyavuye mu matora yahindaguwe.
Iri tegeko rishya ry'Amerika rivuga ko mbere yuko ibihano Zimbabwe yafatiwe bikurwaho, amatora agomba kuba "yemerwa na benshi ko yabaye mu mucyo no mu bwisanzure."
Ryongeraho ko igisirikare kigomba "kubahiriza uburenganzira bw'ibanze bwa muntu kandi ntikigire uruhande kibogamiraho."
Mu minsi yakurikiye amatora, abantu batandatu batavuga rumwe n'ubutegetsi bapfiriye mu gukozanyaho n'igisirikare - ibintu byatumye bamwe bibaza niba nta ruhande gifite kibogamiyeho.
Iri tegeko risaba kandi Zimbabwe gutera intambwe zigamije "imiyoborere myiza, irimo no kubaha abatavuga rumwe n'ubutegetsi."

Ahavuye isanamu, AFP
Mu minsi ya vuba ishize, Amerika yanenze uburyo Zimbabwe ifata abashyigikiye abatavuga rumwe n'ubutegetsi, by'umwihariko abashyigikiye Tendai Biti watawe muri yombi na polisi ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by'urugomo byakurikiye amatora ya perezida.
Mu mwaka wa 2001 nibwo Amerika yatangiye gufatira Zimbabwe ibihano. Birimo ibyibasira abantu ku giti cyabo, ndetse no guhagarika ubucuruzi bw'ibikoresho bya gisirikare n'inkunga yose kuri leta usibye gusa ijyanye n'ibikorwa by'ubutabazi.










