Polisi ya Uganda yashoreye Bobi Wine imwerekeza iwe

Wine mu nzu iwe

Ahavuye isanamu, BBC

Insiguro y'isanamu, Wine mu nzu iwe

Depite Bobi Wine utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda yasubiye muri iki gihugu nyuma yo kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ibikomere avuga ko yakuye aho yari afungiwe n'igisirikare cya Uganda.

Akigera ku kibuga cy'indege cya Entebbe, polisi ya Uganda yahise imubuza kuva ku kibuga cy'indege ivuga ko imushorera ikamugeza mu rugo - ibintu Bobi Wine yavuze ko binyuranyije n'ibyo yifuzaga.

Wine yabwiye umunyamakuru wa BBC Fergal Keane wamuherekeje kugera mu nzu iwe, ko yagarutse muri Uganda "kurwana."

Mbere yaho, polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu bageragezaga kugera ku kibuga cy'indege kwakira uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki.

Wine na bamwe mu bamushyigikiye
Insiguro y'isanamu, Wine na bamwe mu bamushyigikiye
Polisi ya Uganda, Kampala
Bamwe mu bashyigikiye Wine bari bamutegerereje iwe, nyuma yo kwangirwa kujya kumwakirira ku kibuga cy'indege
Insiguro y'isanamu, Bamwe mu bashyigikiye Wine bari bamutegerereje iwe, nyuma yo kwangirwa kujya kumwakirira ku kibuga cy'indege

We n'abandi bantu 30 baracyakurikiranweho ibyaha by'ubugambanyi bijyanye n'ikivugwa ko ari iterwa ry'amabuye ku rukurikirane rw'imodoka zari zitwaye Perezida Yoweri Kaguta Museveni w'iki gihugu mu kwezi gushize kwa munani.

Wine - ubusanzwe izina rye bwite rikaba ari Robert Kyagulanyi - ahakana ibyo aregwa.