Perezida Moon wa Koreya y'epfo avuga ko Koreya ya ruguru yemeye kureka gucura ibisasu kirimbuzi bya misile

Moon Jae-in (ibumoso) na Kim Jong-un bashyize umukono ku masezerano bavuze ko ari "intambwe ndende itewe"

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Moon Jae-in (ibumoso) na Kim Jong-un bashyize umukono ku masezerano bavuze ko ari "intambwe ndende itewe"

Perezida Moon Jae-in wa Koreya y'epfo yavuze ko Kim Jong-un, umutegetsi wa Koreya ya ruguru, yemeye gufunga kimwe mu bigo by'ingenzi bikorerwamo igerageza n'iterwa ry'ibisasu kirimbuzi bya misile.

Nyuma y'inama yabereye mu murwa mukuru Pyongyang wa Koreya ya ruguru, Bwana Moon yavuze ko aba bategetsi bombi bemeranyijwe "ku buryo bwo kureka gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri."

Bwana Kim yavuze ko aya masezerano ari "intambwe ndende itewe" mu kwerekeza ku mahoro mu bya gisirikare kuri bihugu byo ku mwigimbakirwa wa Koreya.

Bwana Kim yanavuze ko afite icyizere cyo "gusura Seoul [umurwa mukuru wa Koreya y'epfo] mu gihe cya vuba kiri imbere" - yaba abaye umutegetsi wa Koreya ya ruguru wa mbere usuye Koreya y'epfo.

Inama y'aba bagabo bombi yibanze ku kibazo cyo kureka icura ry'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri. Mu gihe Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Koreya ya ruguru mu kwezi kwa gatandatu bemeranyijwe muri rusange kugera kuri iyo ntego, ibiganiro byarahagaze.

Muri iyi nama rero Koreya ya ruguru yashakaga gushimangira ubushake bwayo bwo kureka icura ry'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Inama yahuje Bwana Trump na Bwana Kim mu kwezi kwa gatandatu, ibyayivuyemo kugeza ubu ni mbarwa

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Inama yahuje Bwana Trump na Bwana Kim mu kwezi kwa gatandatu, ibyayivuyemo kugeza ubu ni mbarwa

Perezida Donald Trump w'Amerika, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yagaragaye nk'uwishimiye iyo nama, avuga ko "Kim Jong Un yemeye gukorerwa amagenzura ku bitwaro kirimbuzi bya nikleyeri...no gusenya burundu ahageragerezwa [ibitwaro kirimbuzi bwa nikleyeri]."

Mu minsi ya vuba ishize, Bwana Trump yavuze ko we na Bwana Kim bashobora "guhinyuza buri wese," nyuma yaho avuze ko yakiriye ubutumire bw'uyu mutegetsi wa Koreya ya ruguru busaba ko bakorana inama ya kabiri. Impande zombi zivuga ko ziri gukora ku buryo iyo nama iba.