Umunsi w'Umuganura, abanya Rwanda bishimira umusaruro muri rusange

Abana bakiri bato bahawe amata
Insiguro y'isanamu, Abana bakiri bato bahawe amata

Mu Rwanda bijihije umunsi w'Umuganura, umunsi abaturage bishimira umusaruro bagezeho mu mwaka maze bagahura bagasabana n'abayobozi, ariko hari abataka inzara

Leta ivuga ko Umuganura wizihizwa mu gihe umusaruro mbumbe w'igihugu wazamutse ku buryo bugaragara.

Icyakora bamwe mu baturage baganiriye na BBC bavuga ko bo batashoboye kwizihiza umuganura ngo kuko nta musaruro babonye.

Ibirori byo kwizihiza umunsi w'Umuganura byabere mu midugudu yose yo mu Rwanda ariko ku rwego rw'igihugu byabereye mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda.

Umuganura mu Rwanda ni umuco ukomoka mu bihe by'abami, nyuma ya Genocide ya 94 ntiwari mu minsi yizihizwaga mu Rwanda
Insiguro y'isanamu, Umuganura mu Rwanda ni umuco ukomoka mu bihe by'abami, nyuma ya Genocide ya 94 ntiwari mu minsi yizihizwaga mu Rwanda

Hamuritswe bimwe mu bikorwa by'ubuhinzi, ubworozi n'ubukorikori, mu birori byahabere byaranzwe n'imbyino n'imivugo bishimagiza ibyagezweho n'icyo gihugu mu bintu bitandukanye birimo cyane cyane ubuhinzi n'ubworozi.

Bisobanura iki mu muco?

Mu muco nyarwanda, Umuganura usobanuye umunsi mukuru uhuza abaturage n'abayobozi bagasabana bishimira umusaruro wagezweho mu mwaka.

Minisitiri ushinzwe iby'umuco mu Rwanda, Uwacu Julienne, avuga ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutse cyane.

Yagize ati: "Umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi wazamutse ku kigero cy'u 8% bitewe n'umusaruro wabaye mwiza mu bihembwe bitandukanye by'ihinga.

"Ubucuruzi n'inganda byazamutse kuri 7% by'umwihariko bishingiye kuri politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, naho urwego rw'imitangire ya serivisi ruzamukaho 12%."

Mu muco nyarwanda, Umuganura usobanuye umunsi mukuru uhuza abaturage n'abayobozi bagasabana
Insiguro y'isanamu, Mu muco nyarwanda, Umuganura usobanuye umunsi mukuru uhuza abaturage n'abayobozi bagasabana

Kuremera

Habayeho kandi igikorwa kizwi nko kuremera, bisobanura ko abatishoboye bahabwa ibiribwa, uburyo bwo kwivuza ndetse n'imfashanyo y'ibiribwa ku miryango ikennye.

Muri ibyo birori kandi abana bato bahabwa amata, bamwe mubo mu miryango ikennye bahawe imfashanyo y'ibiribwa babwiye BBC ko imfashanyo bahawe yaje yari ikenewe bitewe n'uburyo bari babayeho.

Mu gihe cyashize aka karere ka Nyanza kari mu twaranzwe n'inzara, kandi n'ubu bamwe mu baturage mu mirenge imwe n'imwe bavuze ko ntacyo bafite cyo kuganura.

Umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi wazamutse ku kigero cy'u 8% bitewe n'umusaruro wabaye mwiza
Insiguro y'isanamu, Umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi wazamutse ku kigero cy'u 8% bitewe n'umusaruro wabaye mwiza

Umuganura mu Rwanda ni umuco ukomoka mu bihe by'abami, ariko nyuma ya Genocide ya 94 ntiwari mu minsi yizihizwaga mu Rwanda.

Kuva 2015 nibwo ubutegetsi bwaje kuwushyira mu minsi mikuru y'igihugu igomba kwizihizwa mu buryo bwihariye.

Uretse abaturage n'abategetsi baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu, ibirori by'Umuganura kandi byijihijwe na ba minisitiri b'umuco bo mu bihugu bya Senegal na Burkina Faso.