Abarundi bahungiye mu Rwanda barizihiza umunsi w'umuganura

Urubyiruko rw'Abarundi bahungiye mu Rwanda ngo rushaka gukomeza umuco
Insiguro y'isanamu, Urubyiruko rw'Abarundi bahungiye mu Rwanda ngo rushaka gukomeza umuco

Ihuriro ry'urubyiruko rw'Abarundi bahungiye mu Rwanda ryahuriye mu muhango wo kwizihiza umuganura bwa mbere kuva bageze mu Rwanda.

Uru rubyiruko rwavuze ko rukoze ibi birori mu rwego rwo gukomeza umuco (akaranga) w'UBurundi.

Nk'impunzi ngo ntacyo bejeje bakwishimira ariko ngo ntibibabuza kuzirikana umuco.

Basangiye n'inzoga y'impeke
Insiguro y'isanamu, Basangiye n'inzoga y'impeke

Muri uyu muhango Abarundi babarirwa muri 200 ni bo basangiye ibiribwa birimo ibigori n'ibishyimbo ndetse n'ibinyobwa nk'impeke (ikigage).

Ibiribwa byafunguwe byari birimo ibishyimbo n'ibigore, bizwi mu kirundi nk'intete
Insiguro y'isanamu, Ibiribwa byafunguwe byari birimo ibishyimbo n'ibigori, bizwi mu kirundi nk'intete

Uyu muhango wari wiganjemo urubyiruko, uyoborwa n'uwo bari bafashe nk'Umwami nk'uko byagendaga mu muco wa Kirundi.

Gukomeza umuco nicyo cyari kigambirijwe
Insiguro y'isanamu, Gukomeza umuco nicyo cyari kigambirijwe