Ikamyo yahiye ihitana abantu icyenda muri Nigeria

Amakuru aravuga ko iyi kamyo yataye umuhanda nyuma yo kubura feri

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Amakuru aravuga ko iyi kamyo yataye umuhanda nyuma yo kubura feri

Ikamyo itwara lisansi yafashwe n'inkongi yica abantu icyenda i Lagos, umujyi munini muri Nigeria.

Imodoka zirenga 50, zirimo amabisi atanu, zahiye nyuma yaho ikamyo itaye umuhanda ikanyanyagiza mu muhanda lisansi yari itwaye mu masaha uwo muhanda uba uri kugendwa cyane.

Amakuru aravuga ko iyi kamyo yaguye imaze kubura feri.

Kumeneka kwa lisansi igatwika abantu bireze muri Nigeria, igihugu gicukura peteroli nyinshi kurusha ibindi muri Afurika. Lisansi itwarirwa mu mihanda n'imodoka bitameze neza.

Iyi mpanuka yabaye ku wa kane ahagana saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba (ku isaha yo muri Nigeria) ku muhanda uhuza Lagos na Ibadan, umwe mu mihanda minini yo mu mujyi wa Lagos.

Impanuka yabaye mu masaha uyu muhanda uba uri kugendwa cyane

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Impanuka yabaye mu masaha uyu muhanda uba uri kugendwa cyane

Umukozi wo mu kigo gishinzwe imihanda muri Nigeria yabwiye BBC ko ikamyo yataye umuhanda ubwo yari igeze hafi y'iteme, birangira itembagaye.

Nuko lisansi itangira kumeneka n'umuriro utangira kwaka. Byihuse uwo muriro urakwiragira, ukava ku modoka imwe ujya ku yindi.

Amashusho yaje kwerekana umwotsi ucumbeka, humvikana n'urusaku rw'ibiturika biva mu mudoka nyinshi zakongotse.

Umuhanda uhuza Lagos na Ibadan, ni umwe mu mihanda minini yo mu mujyi wa Lagos

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umuhanda uhuza Lagos na Ibadan, ni umwe mu mihanda minini yo mu mujyi wa Lagos

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yavuze ko ababajwe cyane n'urupfu rw'abaguye muri iyi mpanuka.

Mu itangazo yasohoye, yagize ati: "Birababaje kuba iyi isa nk'impanuka ikomeye kurusha izindi zabaye mu bihe bishize bya vuba".

Kehinde Bamigbetan, umuvugizi wa leta ya Nigeria, we yavuze ko igihe kigeze ngo amakamyo atwarwe n'abashoferi bafite ukwigengesera kurushijeho.

Yagize ati: "Birakwiye ko inzego zitandukanye zisenyera umugozi umwe kugira ngo tutazajya duhora duhura n'akaga nk'aka".