Umuhanzi Kizito Mihigo arakomeza afunze

Ahavuye isanamu, Getty Images
Itunganywa rishya ry'ubutabera mu Rwanda, niyo nsiguro ryatanzwe kw'iyimurwa ry'urubanza rwe.
Ubujurire bw'urubanza rw'umuririmbyi Kizito Mihigo rwongeye kwimurirwa ku matariki atavuzwe kubera amavugrura aherutse mu nkiko.
Urukiko rw'ikirenga rwafashe icyemezo cyo kohereza uru rubanza mu rukiko rw'ubujurire.
Urukiko rw'ubujurire ntirwari rusanzweho.
Ariko rukaba ruherutse gushyirwaho hashingiwe ku itegeko rimaze kwemezwa.
Kizito Mihigo yaburanishijwe n'urukiko rukuru rumuhanisha gufungwa imyaka 15.
Ibyo byabaye nyuma yo kwemeza ko ahamwa n'ibyaha bitatu.
Muri byo, harimo icyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gushaka kugirira nabi umukuru w'igihugu.
Kubera ko uyu muhanzi yaburanishijwe n'urukiko rukuru, ahantu yari asigaje ho kujuririra ni mu rukiko rw'ikirenga.
Gusa urukiko rw'ubujurire ruherutse gushyirwaho rukaba rugomba kuburanisha ubu bujurire kuko iburanisha ryarwo ryari ritaratangira mu rukiko rw'Ikirenga .
Kizito Mihigo ni umuhanzi wakunzwe cyane muri iyi myaka ishize.
Uretse kuba yararirimbaga indirimbo zikunzwe na benshi, yanakunze kugaragara nk'umunywanyi w'ubutegetsi buriho kuko nta birori bikomeye atatumirwagamo.
Ifatwa rye ryababaje abatari bake ndetse bamwe bavuga ko afunze kubera impamvu za politiki .










