Kizito Mihigo yagarutse mu rukiko i Kigali nyuma y'imyaka 3

Umuririmbyi Kizito Mihigo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Kizito Mihigo agifatwa yavuze ko yemera ibyaha aregwa

Umuririmbyi Kizito Mihogo umaze imyaka 3 muri gereza yasabye urukiko rw'ikirenga gutandukanya urubanza rwe n'abo bareganwa kugira ngo ashobore guhabwa ubutabera.

Mu cyumba cy'urukiko rw'ikirenga, umuririmbyi Kizito Mihigo wari mu mwambaro w'iroza, yari yicaye atuje, umwitegereje Kizito yasaga nk'umeze neza.

Yari kumwe n'umwunganizi we mu mategeko, Antoinette Mukamusoni; iruhande rwabo hari Jean Paul Dukuzumuremyi baregwa mu rubanza rumwe.

Hagombaga kandi kuba hari na Ntamuhanga Cassien, wari umunyamakuru, uyu bikaba biherutse kwemezwa ko yatorotse gereza mu mpera z'umwaka ushize.

Ikibazo cya Cassien

Ikibazo cya Cassien Ntamuhanga uregwa mu rubanza rumwe ni cyo cyabimburiye ibindi.

Uyu wahoze ari umunyamakuru ntiyagaragaye mu rukiko kandi byemejwe ko yatorotse gereza, ubu akaba akekerwa hanze y'u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ubujurire yari yatanze bwaseswa kuko bigaragara ko nta nyungu agifite muri uru rubanza.

Ikindi kibazo cyavuye ku ruhande rwa Jean Paul Dukuzumuremyi we wavuze ko adafite umwunganira mu mategeko kandi akaba atishoboye.

Mu gihe itegeko rimwemerera kubona umunyamategeko atishyuye, Dukuzumuremyi yabwiye urukiko ko igihe kinini amaze azungurutswa mu magereza atandukanye y'igihugu byatumye atamenya ko ubujurire bwe bwakiriwe bityo ngo atangire kubutegura.

Gutandukanya urubanza

Nyuma y'izi nzitizi zatanzwe n'abo baregwa hamwe, Kizito Mihigo yasabye ko urubanza rwe rwatandukanywa n'urw'abagenzi be.

Kizito Mihigo asaba ko urubanza rwe rwatandukanywa n'urwabandi baregwa hamwe

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Kizito Mihigo asaba ko urubanza rwe rwatandukanywa n'urwabandi baregwa hamwe

Kuri we ngo ibibazo bigaragazwa na bagenzi be bituma atinda guhabwa ubutabera yajuriye asaba.

Gusa ubushinjacyaha bwo bushimangira ko abaregwa bagomba kuguma mu rubanza rumwe kuko ibyo baregwa bifitanye isano.

Umuririmbyi Kizito Mihigo wari umaze kwamamara cyane mu ndirimbo za kiliziya n'izihamagarira ubwiyunge yatawe muri yombi mu mpera z'umwaka wa 2014.

Nyuma y'urubanza rutatinze, Kizito yahanishijwe igifungo cy'imyaka 10 ahamijwe ibyaha byo kugambirira guhungabanya umutekano w'igihugu, iterabwoba no gushaka kugirira nabi umukuru w'igihugu.

Kwemera icyaha

Kuva yagezwa bwa imbere mu rukiko, Kizito yakunze kumvikana avuga ko yemera icyaha ndetse asaba n'imbabazi ariko nta bisobanuro byinshi yatanze ku byo aregwa.

Gusa nubwo yemera icyaha abatari bake bakunze kumvikana bavuga ko ifungwa rye rishobora kuba rihishe inyuma impamvu za politiki.