Imbaga y’abantu bishimye yakiriye Papa muri Mozambique

Ahavuye isanamu, EPA
Imbaga y'abantu bari mu byishimo baraye bakiriye Papa Francis ubwo yageraga muri Mozambique mu ruzinduko yajemo mu bihugu bitatu bya Afurika.
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, ababyinnyi, akarasisi k'abasirikare bakira abakomeye ndetse n'imbaga y'abantu ku mihanda ya Maputo bakiriye Papa Francis mu byishimo.
Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe kuri uyu wa kane, biteganyijwe ko uyu mushumba wa kiliziya gatolika ku isi agirana ibiganiro na Perezida Nyusi.
Mubyo baganiraho harimo kwishimira amasezerano yo kurangiza intambara aherutse gusinywa na Leta n'abatavuga rumwe nayo, hamwe n'ingaruka z'inkubi ziheruka kwibasira iki gihugu muri uyu mwaka.

Ahavuye isanamu, EPA
Uru rugendo kandi bivugwa ko ruzafasha Papa Francis kugaruka ku ngingo yibandaho kenshi - kurengera umubumbe w'isi no gufasha abakene.
Ejo kuwa gatanu azasomera misa kuri stade i Maputo mbere y'uko akomeza urugendo rwe agana ku kirwa cya Madagascar n'ibirwa bya Maurices.

Ahavuye isanamu, EPA

Ahavuye isanamu, EPA






