Papa Francis agarutse muri Afurika: Uyu mugabane ni wo cyizere cya kiliziya y'ejo?

Ahavuye isanamu, Getty Images
Uyu munsi Papa Francis aratangira uruzinduko mu bihugu bitatu bya Afurika, ruraba ari uruzinduko rwe rwa kane kuva yagirwa umushumba wa kiliziya gatolika ku isi mu 2013.
Uwo yasimbuye, Benedict XVI, yasuye Afurika kabiri.
Akamaro uyu mugabane ufitiye kiliziya gatorika kahinirwa mu ijambo rimwe - kwiyongera.
Afurika ni ho hantu abagatolika bari kwiyongera kurusha ahandi ku isi, mu gihe aho iri dini rikomoka mu Burayi barushaho kugabanuka nk'uko ubushakashatsi bw'ikigo Pew Research Center cyo muri Amerika bubyerekana.
I Burayi, abenshi mu bavuga ko ari abakiristu gatolika ngo ntibitabira ibikorwa by'idini ryabo.
Ikiriho ariko kandi, abakiristu no mu yandi madini bari kwiyongera cyane muri Afurika. Pew Research Center iteganya ko mu 2050 abantu barenga bane mu 10 b'abakiristu ku isi bazaba bari muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.
Ubushakashatsi bwatangajwe na Center for Applied Research yo muri Amerika bwerekanye ko hagati ya 1980 na 2012 umubare w'abagatolika ku isi wiyongereye ku kigero cya 57% bakagera kuri miliyari 1,2.

Ahavuye isanamu, AFP
Uku kwiyongera ariko ngo kwari guto i Burayi kuko kwari ku kigero cya 6% mu gihe muri Afurika kwari ku kigero cya 283%. Ubu bushakashatsi bwavuze ko icyo gihe abagatolika muri Afurika bari hafi miliyoni 200.
Nicolette Manglos-Weber, umwalimu w'iyobokamana na sosiyete mu ishuri rya tewolojiya kuri kaminuza ya Boston, agira ati: "Ntekereza ko Afurika ari yo ejo rwose [ha kiliziya gatolika]".
Kubaka ibitaro n'amashuri
Kwiyongera kw'abo muri iri dini muri Afurika mu gice kimwe bisobanurwa no kwiyongera kw'abatuye uyu mugabane kuko biyongera kurusha abandi ku isi.
Gusa hari izindi mpamvu nkuko Madamu Nicolette abivuga, kuba muri kiliziya gatolika bisobanuye kandi "kuba mu idini ritanga ubufasha bukomeye mu bihugu imibereho igoye".
Ati: "Kiliziya itanga ibitaro, amashuri n'izindi serivisi zinyuranye ubutegetsi bunyuranye nyuma y'ubukoloni butabashaga guhita butanga".
Uyu mwalimu avuga ko kugeza ubu n'andi madini y'abaporotestanti na Islam ataragera ku rwego rwo gutanga izi serivisi.

Papa Francis amaze na we kongera abahagarariye Afurika mu nzego zo hejuru muri kiliziya, nubwo kugeza ubu umubare munini w'abakaridinali gatolika ari abanyaburayi (100) mu gihe Afurika igifite 26 gusa muri 215 bose hamwe.
Amaze gushyiraho abakaridinali 10 bo muri Afurika, ugereranyije n'abakaridinali batandatu uwo yasimbuye yashyizeho.
Papa Francis amaze gusura ibihugu bya Afurika bitanu - Kenya, Centrafrique, Misiri, Maroc na Uganda. Muri uru rugendo rwe rushya azasura Momzambique n'ibirwa bya Madagascar na Mauritius.
Ubwo yateguraga urugendo rwe muri Mozambique yanze ko azacumbikirwa muri Hotel y'igitangaza yari yagenewe, ahitamo hoteli iciriritse nk'uko umwe mu bategetsi ba kiliziya muri iki gihugu yabitangaje.
Mu 2015 ubwo yasuraga Kenya, yagiye mu gace kadatuyemo abakire benshi mu nkengero za Nairobi ahitwa Kangemi avuga ku byo yise "ubukoloni bushya".

Ahavuye isanamu, Getty Images
Yabwiye abakennye ko yamagana "akarengane bahura nako" kubera abakomeye.
Uyu mushumba wa kiliziya gatolika ku isi ashyigikiwe cyane n'abantu banyuranye kuko yatinyutse kwemera no kwamagana ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa na bamwe mu bapadiri n'abasenyeri ba kiliziya ayoboye.
Nubwo hari abatemera imigirire ye no gufungura amarembo ku bishya kwe, hari bimwe mu bikorwa bye bituma kiliziya gatolika abayoboke bayo biyongera muri Afurika bigatuma ari ho iri dini ribona ejo hazaza haryo.










