Urwego rw'uburezi mu Rwanda ruvuga ko ubwarimu mu Rwanda bazishyurirwa kaminuza

REB

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, REB ivuga ko hakenewe abarimu beza kandi bahagije

Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda kivuga ko bagiye kugabanya amafaranga y'ishuri ku biga umwuga wo kwigisha mu mashuri yisumbuye muri kaminuza bigire ubuntu hagamijwe kongera abarimu beza kandi bahagije.

Abarimu mu Rwanda - nibo bagize igice kinini cy'abakozi ba Leta - bavuga ko nubwo iyi ari intambwe nziza ariko ikibazo cyabo kikiri umushahara muto bahabwa.

Ikigo cy'igihugu cy'uburezi kivuga ko gahunda yo korohereza abashaka kuba abarimu izatangira umwaka utaha.

Izatangirira ku barangije icyiciro rusange cy'ayisumbuye bazoherezwa mu bigo 16 by'inderabarezi biri hirya no hino mu gihugu.

Kivuga ko hazibandwa ku banyeshuri b'abahanga bemera kujya mu mwuga w'ubwarimu.

Mu mashuri yisumbuye bazajya bishyura kimwe cya kabiri cy'ayo bagombaga kwishyura.

Dr Irenée Ndayambaje umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'uburezi avuga ko abakomeje kaminuza bazigira ubuntu babanje kwigisha nibura imyaka itatu mu mashuri abanza cyangwa ay'incuke.

Agira ati: "Abiga kaminuza bahabwa inguzanyo, warangiza kwiga ugatangira kwishyura ariko aba ikiguzi cy'uburezi batangwaho ntabwo bazajya bakishyuzwa".

Dr Irenee Ndayambaje

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Dr Ndayambaje umuyobozi avuga ko ibi bigamije gufasha abashaka kuba abarimu

Avuga kandi ko abigishije mu mashuri abanza bakigisha no mu yisumbuye bajya muri kaminuza bakiga inderaberezi aba bazajya bishyurirwa ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Abarimu mu Rwanda nibo bagize igice kinini cy'abakozi ba Leta, bose hamwe barenga 70,000. Bavuga kenshi ko umushahara wabo ari muto.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka umushahara wabo Leta yawongeyeho 10%, inyongera bamwe bavuga ko ari nto ku mushara n'ubundi usanzwe ari muto.

Umunyeshuri ugiye kwiga kaminuza yabwiye umunyamakuru wa BBC ko ikibaca intege zo kwiga ubwarimu ari umushara muto wa mwalimu utangana n'ubushobozi aba yarashyize mu kwiga.

Leta ivuga ko yashyizeho ingamba zinyuranye zo guteza imbere abarimu harimo nka koperative yabo yo kubitsa no kugurizanya yiswe 'Umwarimu Sacco'.

Bamwe bakavuga ko mwarimu atisanzura muri iyi Koperative yashyiriweho kubera umushara we ukiri muto.