Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba ziriga muri kaminuza zo muri Amerika
Impunzi zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu nkambi ya Kiziba iherereye mu burengerazuba bw'u Rwanda ni zo za mbere ku isi mu guhabwa inyigisho za kaminuza mu nkambi aho zicumbikiwe.
Amasomo bayahabwa babifashijwemo na za kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abanyeshuri 23 muri iyo nkambi batangiye guhabwa inyigisho zitandukanye zizatuma bahabwa impamyabumenyi itangwa na Southern New Hampshire University yo muri Amerika.
Bigira mu cyumba gito cyane hagati mu nkambi ya Kiziba. Abanyeshuri bagabanywa mu matsinda ngo bashobore gukorera hamwe isomo.
Moyes Dushime, umunyeshuri wageze muri iyi nkambi afite imyaka itatu gusa mu mwaka wa 1996. Ngo kuri we byaramurenze kubona yisanga ku rutonde rw'iyi kaminuza ukurikije imyaka myinshi yaramaze atiga.
Yagize ati: "Hari igihe rimwe na rimwe ibibazo by'ubuhunzi bizamo ariko wakumva ko uri umunyeshuri wo muri Amerika...icyizere kikaza cy'ejo hazaza."
Ku ikubitiro abanyeshuri 23 ni bo bakurikirana izo nyigisho zirimo izigendanye n'itumanaho, ubuyobozi n'imiyoborere ndetse n'ikoranabuhanga.
Izi nyigisho bazihabwa ku buntu na Kaminuza ya Kepler yo muri Amerika ifatanyije na kaminuza na yo muri icyo gihugu ya Southern New Hampshire ari nayo itanga impamyabumenyi.
Aimwe mu mpunzi zabonye amahirwe yo kwiga zivuga ko zifite icyizere cy'ejo hazaza
Ese kubera iki bahisemo impunzi zo mu nkambi ya Kiziba?
Nina Weaver, umukozi wa Kepler University ushinzwe gahunda y'uburezi mu mpunzi avuga ko byatewe no gushaka guha amahirwe nyinshi mu mpunzi ziri mu Rwanda.
Yagize ati:
"Ni nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari impunzi nyinshi z'abanye Congo; kandi nyinshi muri zo zidafite amahirwe na make yo kujya muri za kaminuza nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye."
"Umwaka ushize twabonye ubusabe bw'abantu benshi, ibihumbi 7 bose basaba gukurikirana inyigisho zacu. Muri abo harimo impunzi, turareba dusanga twakagombye gushyira impunzi muri gahunda yacu y'inyigisho."
Yongeyeho ko inkambi ya Kiziba yatoranyijwe kubera ko iri kure cyane mu giturage.
Madamu Weaver yasobanuye ko indi ntego yari kureba niba gahunda y'amasomo yakunda mu nkambi z'impunzi kandi bigafasha impunzi kubona impamyabumenyi.
Yagize ati:
"Tugiye kumara umwaka, turabona ibimenyetso ko gahunda zigenda neza."
N'ubwo biga bafashwa na kaminuza zo muri Amerika ariko ngo ntibibujije ko mu myigire yabo bahura n'imbogamizi nyinshi.
Nikuze Sandrine ni umwarimu wungirije.
"Ingorane za mbere ni uko bafite [impunzi] inshingano nyinshi cyane. Ugasanga nk'umuntu afite kurera barumuna be, ari wenyine, mama we ntakora, nta papa agira kandi byose agomba kubishyira hamwe akiga atirengagije n'izo nshingano afite."
Ngo n'ubwo bimeze gutyo ariko, ku banyeshuri bo ngo amahirwe babonye azabageza ku nzozi zibyo bifuza gukora.
Buranga Divine ni umwe muri abo banyeshuri.
Yagize ati: "Mfite icyizere cyinshi cy'ejo hazaza bitewe n'amasomo niga. Numva ko nzafasha sosiyete yanjye ndimo nko kuvugira impunzi muri rusange cyane cyane nk'urubyiruko kuba babasha kubona inkunga ihagije y'uburezi bagakomeza amashuri yabo no kuba bagera mu mashuri yisumbuye na za kaminuza."
Divine kandi avuga ko anashaka kuvugira zimwe mu mpunzi zitabona amahirwe yo kubona akazi zikazagira aho zigeza.
Inkambi ya Kiziba yakiriye impunzi zigera ku bihumbi 17 mu mpunzi zirenga ibihumbi 80 z'abanye Congo ziri mu Rwanda zahunze intambara mu burasirazuba bwa Congo kuva mu 1996.