Ally Y.MUgenzi |  |
Umucamanza w'urukiko rwa Westgate muri Johannesburg, Afurika y'epfo, yatagetse ko, Pascal Kanyandekwe, ushinjwa ko ariwe wayoboye agatsiko k'abantu bashatase kwica Kayumba Nyamwasa, aguma muri gereza. Uyu munsi Kanyandekwe yari muri urwo rukiko asaba ko yaburana ari hanze ariko ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bidakwiye ko Kanyandekwe agirirwa icyizere kuko yigeze kugerageza gutanga ruswa y'amadolari miliyoni imwe kugira ngo polisi imurekure. Mu rubanza rwamaze igihe gito, umucamanza yategetse ko Kanyandekwe aguma muri gereza, urukiko rwavuze ko urubanza ruzaba tariki 18 uku kwezi. Polisi yo muri Afurika y'epfo yafashe abantu bagera ku 10 bakekwa ko bari mu dutsiko 2 twashakaga guhitana Nyamaswa inshuri 2. |