|
Urubanza rwa Tribert Rujugiro mu Bwongereza rwarangiye | |||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
Umucamanza Riddle ntiyagombye kubaza byinshi uwaruhagarariye leta y'Afrika yepfo niwe wabanje gufata ijambo Yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo gukuraho ikirego ngo kuko uwo baregaga, Tribert Ayabatwa Rujugiro, yemeye icyaha. Ngo kandi yaremereye leta y'Afrika yepfo kuzariha iyo misoro bavuga ko atishyuye, ati kuri ubwo rero ararekuwe. Uwunganira Rujugiro yahise amakusora vuba, ati uribeshya ntabwo ari Rujugiro ukiri muri uru rubanza ahubwo ni Societe ye Mastermind Tobacco Limited. Aha nibutse ko mu rubanza rushize, uhagarariye leta 'Afrika yepfo yari yasobanuriye umucamanza ko nta mpungenge bakagombye kugira mu kujyana Rujugiro kuburanira muri Afrika yepfo. Ngo kuko itegeko ryaho rivuga ko iyo imisoro iregwa societe nta cyaha mpanabyaha gifata umuntu, kuburyo yafungwa.
Uburanira Rujugiro ariko yabajije umucamanza niba atakwihutisha ikibazo gisigaye cyo kumenya amafaranga y'urubanza azatangwa, bityo bakamenya niba azagarurirwa cyangwa azasabwa kuriha umubare runaka. Umucamanza avuga ko icyo cyemezo kizamenyekana kuwa mbere utaha, uburanira Rujugiro yanacishijemo ko hari inshuro ebyiri yakuyeho ikiziriko mu gihe gitandukanye n'icyo yari yahawe, ariko ko baca inkoni izamba ntibazabimucira amafaranga. Mu rubanza ntihavuzwe amafaranga societe ya Rujugiro yemeye kuriha leta y'Afrika yepfo, ibyo aribyo byose, ntagera kuri miliyoni 40 z'amadollar yari yatswe. Nyuma y'amezi 8 afatiwe hano i Londres, Rujugiro ubu afite uburenganzira bwo kujya aho ashatse, umucamanza yanavuze ko kuva ejo afite uburenganzira bwo gusubizwa passport ye y'u Rwanda yari yafashwe. | ||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
| ||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
| ||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||