Televiziyo yo muri Ukraine yarashwe na 'drone' y'Uburusiya mu gihe batanu bishwe i Kyiv
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko indege nto y’intambara itajyamo umupilote (izwi nka ‘drone’) y’Uburusiya yarashe icyicaro gikuru cya televiziyo yo muri Ukraine kiri mu murwa mukuru Kyiv ku wa kabiri, ikomeretsa abantu nibura batanu mu gihe abanyamakuru bari barimo batangaza amakuru mu buryo bw’ako kanya.
Zelensky yavuze ko icyo gitero cyabaye ku manywa ari “icyiciro gishya mu iyonona ry’Uburusiya”. Amafoto yatangaje agaragaza inyubako yahirimye igice kimwe cyayo.
Abantu nibura batanu biciwe mu bitero by’Uburusiya kuri Kyiv. Abategetsi bavuze ko ikindi gitero kuri gariyamoshi itwara abagenzi mu majyepfo ya Ukraine cyishe umukozi w’umugore.
Mbere, ibi bihugu byombi byari byemeranyije guhagarika ibitero ku mirwa mikuru yabyo mu gihe cy’iminsi itatu, ubwo intumwa za Perezida w’Amerika Donald Trump zasuraga umurwa mukuru Moscow w’Uburusiya na Kyiv mu mpera y’icyumweru gishize.
Izindi nkuru wasoma: