Guverineri w’intara y’amajyaruguru y’u Rwanda
avuga ko imibare y’ibanze igaragaza ko ibicuruzwa byahiriye mu nyubako y’amagorofa
ane y’isoko rya GOICO Plaza ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu bifite agaciro ka
miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro n’igitangazamakuru cya leta,
Guverineri Maurice Mugabowagahunde yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo
hamenyekane “imibare nyayo” y’ibyangiritse, anavuga ko iyo nyubako ubwayo bigereranywa
ko yari ifite agaciro ka miliyari 17 FRW.
Leta y'u Rwanda yijeje "ubufatanye mu gusana iri soko kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bisubukurwe".
Kugeza ubu icyeteye iyo nkongi y’umuriro yatwitse
iryo soko rinini ryo mu mujyi wa Musanze ntikiramenyekana.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko nubwo hari
ibyangiritse, yishimira ko nta muntu wapfiriye muri iyo nkongi no kuba igice
cyo hasi cy’iryo soko kitarahiye.
Yihanganishije imiryango y’abantu 17 bagiye kwa
muganga, barimo babiri bakomerekeye muri uwo muriro, n’abandi 15 bahuye n’ibibazo
by’ihungabana. Yavuze ko kuri ubu abo bose “bameze neza”, abantu babiri bakaba
ari bo basigaye mu bitaro.
Uwo Guverineri w’intara y’amajyaruguru
yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi, rikaba
ririmo gukorwa ku bufatanye bw’urwego rw’ubugenzacyaha, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, minisiteri y’ibikorwa-remezo hamwe n’urugaga rw’aba enjeniyeri (ingénieurs) mu
bwubatsi mu Rwanda.
Inkongi zangiza byinshi zikunze
kubaho mu Rwanda, akenshi zikegekwa ku myubakire irimo inenge no ku bibazo bifitanye
isano n'amashanyarazi.