Jose Mourinho yabwiye Manchester City ko "nubwo ikize idashobora kugura icyubahiro"

Manchester United yatsinze Manchester City mu kwezi kwa kane itinza ibirori byayo byo kwishimira gutwara igikombe cya shampiyona

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Manchester United yatsinze Manchester City mu kwezi kwa kane itinza ibirori byayo byo kwishimira gutwara igikombe cya shampiyona

Umutoza Jose Mourinho w'ikipe ya Manchester United yavuze ko nubwo Manchester City ari ikipe "ikize idashobora kugura icyubahiro."

Mourinho yavuze ayo magambo ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye na filime mbarankuru yitwa All Or Nothing - byose cyangwa se nta na kimwe - yakozwe na sosiyete Amazon Prime ku ikipe ya Manchester City igatwara amapawundi miliyoni 10.

Manchester City ni yo ifite igikombe cya Premiere League cy'umwaka ushize, yatwaye iciye umuhigo wo kugeza ku manota arenga 100.

Mourinho yagize ati:

"Ntekereza ko ushobora gukora filime nziza cyane, yubaha abandi. Ntabwo bigusaba gusuzugura abandi."

Muri iyo filime igizwe n'ibice 8, abakora filime beretswe ahantu hatandukanye harimo no mu rwambariro rw'abakinnyi ba City.

Mourinho yongeyeho ati:

"Sindareba iyo filime ariko hari ibintu bicye nyiziho. Icyo nyitekerezaho ni uko niba uri ikipe ikize ushobora kugura abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, ntushobora kugura icyubahiro. Icyo ni cyo nyitekerezaho cya mbere."

"Icya kabiri, ni uko nshobora kugira ibyo nsaba nishyurwa kuko banshyize muri iyo filime."

Yagize ati:

"Urabizi, filime ntarimo ntabwo igurwa cyane. Ni yo mpamvu bayinshyizemo."

Manchester United yatsinze Manchester City mu kwezi kwa kane ibitego 3-2 ku kibuga Etihad cya City, itinzaho ibyumweru bibiri ibirori byayo byo kwishimira gutwara igikombe cya shampiyona.

Icyo gihe Manchester City yari yakoresheje imyenda yari kwambara uwo munsi iyo itwara igikombe.

Mourinho yagize ati:

"Ariko banyoherereje umwe muri ya myenda bari bafite dukinirayo, yanditseho ngo 'Twagitwaye ku munsi wa deribi',.. bawunyoherereje nta zindi ndishyi nabasaba."