Brian McClair wahoze akinira Manchester United yasabye Mourinho kujya amwenyura kurushaho

Ahavuye isanamu, Getty Images
Brian McClair wigeze kuba rutahizamu wa Manchester United aravuga ko umutoza Jose Mourinho yagombye kujya agaragaza ko "aryohewe no kuba afite kazi kamwe mu twiza cyane turiho mu mupira w'amaguru ku isi" ndetse abafana bakaba bakwishimira kumubona agiye amwenyura kurushaho.
Mu mikino ibanziriza shampiyona y'uyu mwaka, Mourinho yagaragaye atishimye - yibasira abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bw'ikipe ku kuba butaraguze abakinnyi bashya ndetse n'uburyo Manchester United yitwaye ubwo yatsindwaga na Liverpool.
McClair yabwiye ikiganiro cya BBC World Service Sport ati:
"Hagomba kubaho gushyira mu gaciro. Ukwiye kujya unyuzamo ukagaragara nkaho uryohewe."
McClair yongeyeho ati:
"Ni byiza kugira ibyo unenga, kugira ibikubabaza no kwishima - ni ko byari bimeze no kuri Sir Alex, ariko hari ibihe byinshi yagaragaraga yishimye cyane."
"Jose ashobora kuba imbere muri we yishimye ariko ku bijyanye n'umupira w'amaguru, abafana ba Manchester United bakwishimira cyane kumubona amwenyura anaseka cyane mu bihe bikwiye."
Mu mikino ya shampiyona ya Premiere League y'uyu mwaka, Manchester United izatangira yakira ikipe ya Leicester ku wa gatanu w'icyumweru gitaha.
Mu mikino ibanziriza shampiyona yabereye muri Amerika, uyu Munyaportugali utoza Manchester United yavuze ko afite icyizere cyo kugura umukinnyi umwe muri batanu yashyikirije ubuyobozi bw'ikipe "mu mezi macye ashize."
Yanavuze ko aramutse ari umufana wa Manchester United, atari kuriha itike yo kureba imikino ya gicuti yabereye muri Amerika irimo n'umukino yatsinzwemo na mucyeba Liverpool ibitego 4-1.
Icyo gihe, bamwe mu bakinnyi be bakinnye imikino y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka ntibari bahari.
Yananenze kapiteni Antonio Valencia, avuga ko gukina nabi kwe kwatewe n'"ibiruhuko birebire cyane" yagize.










