Mozambique: Pasiteri yapfuye agerageza kwisonzesha mu minsi 40 nka Yesu

Barajah ahabwa ubupastoro

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Barajah

Insiguro y'isanamu, Barajah ahabwa ubupastoro
    • Umwanditsi, Jose Tembe
    • Igikorwa, BBC News, Maputo

Pasiteri wo muri Mozambique yapfuye agerageza kwisonzesha iminsi 40 ngo agere ku muhigo wagezweho na Yezu/Yesu ku musozi wa Elayono uvugwa muri Bibiliya.

Urupfu rwa Francisco Barajah, wari pasiteri akaba n'uwashinze itorero ry'ivugabutumwa rizwi nka 'Santa Trindade Evangelical Church' ryo mu ntara ya Manica, rwagati muri Mozambique, rwemejwe ku wa gatatu.

Yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane.

Barajah, wari ufite imyaka 39, bamusanzemo gutakaza amaraso gukomeye no guhagarara kw’ingingo z’igogora zo mu nda.

Bagerageje kurwanya umwuma yari afite bakoresheje za serumu n'ibindi bishoboka ariko byari bitinze cyane, yapfuye kuwa gatatu.

Barajah

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Barajah

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nyuma y'iminsi 25 yo kwisonzesha, yari yaratakaje ibiro byinshi kuburyo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenda n'amaguru.

Uyu pastoro yari kandi umwalimu w’Igifaransa mu mujyi wa Messica, mu ntara yo hagati ya Manica, ihana imbibi na Zimbabwe.

Abo mu itorero Santa Trindade Church bavuga ko kwiyiriza ari ibisanzwe kuri uyu mupastoro n’abasengera mu itorero rye, ariko ko batagezaga icyo gihe.

Umuvandimwe we Marques Manuel Barajah yavuze ko uyu pastoro koko yiyicishije inzara, ariko ntiyemeranya n’abaganga ku cyamwishe. Ati: “Ukuri ni uko umuvandimwe wanjye yari arwaye umuvuduko muto w’amaraso”.

Si ubwa mbere havuzwe urupfu nk’uru rw’umuntu ushaka kwigana Yesu ngo amare iminsi 40 ntacyo atamiye ari mu butayu nk’uko byanditse mu ivanjili ya Matayo.

Mu 2015, umugabo wo muri Zimbabwe yapfuye amaze iminsi 30, nk’uko itangazamakuru ryaho ribivuga. Mu 2006, i Londres mu Bwongereza naho umugore yarapfuye arimo kugerageza ibyo.