Benshi byabarenze kubona Spice Girls bose bongeye 'guhura'

Ahavuye isanamu, Getty Images
Bose uko ari batanu bagize itsinda Spice Girls bongeye guhura, ariko si nk’uko abakunzi babo babitekereza.
Kuwa gatandatu nijoro, Victoria Beckham, Melanie Brown, Emma Bunton, Geri Horner na Melanie Chisholm, bazwi ku duhimbano twa Posh, Scary, Baby, Ginger na Sporty Spice, bahuriye hamwe i London ngo bizihize isabukuru y’imyaka 50 ya Victoria.
Aba bagore bataramye nk’aho ari mu 1997, bagaragaye baririmba indirimbo yabo izwi cyane, Stop.
David Beckham yerekanye uko byagenze kuri Instagram, ndetse na we aboneka aririmba agendana nabo.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Beckham w’imyaka 48, akaba n'umugabo wa Victoria, kuri ibi yatangaje yanditseho, ugenekereje mu Kinyarwanda, ati: “Yego rwose….”
Victoria yasubije muri ‘comments’ ati: “Ijoro riruta andi yose! Isabukuru nziza kuri jye! Mwese ndabakunda cyane! #SpiceUpYourLife."
Iyo ‘hashtaga’ isa n’indirimbo yitwa gutyo, yasohowe na Spice Girls mu myaka ya za 1990 ubwo bari ku gasongero ko kwamamara kwabo.
Iyi sabukuru bivugwa ko yabereye mu nzu imwe y’urubyiniro i Londres, yitabiriwe n’ibindi byamamare birimo Tom Cruise, Salma Hayek, Rosie Huntington-Whiteley na Gordon Ramsay.
Mbere y’ibyo birori, Victoria yatangaje amafoto y’umuryango we kuri Instagram, arimo umugabo we n’abana babo bane - Brooklyn, Romeo, Cruz na Harper.
Yandikaho ati: “Niteguye cyane kwishimana n’inshuti n’umuryango! Mwese ndabakunda cyane.”

Ahavuye isanamu, Andrew Timms
Muri ibyo birori by'isabukuru, aba bagore ntabwo baririmbye bakoresheje indangururamajwi, ahubwo baririmbaga indirimbo Stop, bishimye babyina.
Abafana byabarenze kubona aba batanu bagize Spice Girls nanone bari kumwe, bwa mbere mu myaka myinshi, benshi babigaragaje ku byo Beckham yatangaje.
Umwe yanditse ati: “David, ni wowe ukoresha imbuga nkoranyambaga neza kurusha abantu bose, urakoze guha abantu ibi.”
Undi ati: “Iki ni igihe abantu bose ku mubumbe w’isi bari bategereje.”
Undi na we ati: “Uko umukobwa wanjye yiyumva kuri Taylor Swift ni ko nanjye niyumva kuri aba bakobwa”.
Abandi bafana basabye iyi 'band' gusubirana igakora ibitaramo.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Spice Girls ni itsinda ryihuje mu 1994, ubwo hari hatanzwe akazi ku itsinda ry’abahanzi rigizwe n’abakobwa gusa.
Nyuma yo gusohora indirimbo yabo Wannabe mu 1996 igakundwa cyane, basohoye n’izindi nyinshi zakunzwe cyane nka ‘Mama’, ‘Viva Forever’, ‘Stop’ cyangwa ‘If You Wanna Be My Lover’.
Izina ryabo ryaramamaye henshi kubera kuririmba no kugaragaza imbaraga z’umugore mu myidagaduro.
Geri Halliwell yavuye muri Spice Girls mu 1998, nyuma itsinda ryose risenyuka mu 2001. Ariko ryongeye kwihuza mu 2007 ndetse ritaramira abitabiriye imikino Olempike ya Londres mu 2012.
Bongeye kandi gukora ibitaramo mu Burayi mu 2019 ariko baburamo Victoria, iyi sabukuru ye ni igikorwa kibahuje bose hamwe bwa mbere mu myaka myinshi.













