Abantu babarirwa muri mirongo bahitanywe n'igisasu muri Burkina Faso

Inkuru ya Lalla Sy BBC News, Abidjan

Lt-Col Paul-Henri Damiba (yambaye amadarubindi)

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umusirikare uyoboye Burkina Faso, Lt-Col Paul-Henri Damiba, yavuze ko azakemura ikibazo cy'umutekano muke igihe yafataga ubutegetsi

Abategetsi muri Burkina Faso baravuga ko abaturage b'abasivile batari munsi ya 35 bahitanywe n'igisasu cyarashwe ku murongo w'imodoka mu majyaruguru y'igihugu havugwa ibikorwa byinshi by'imitwe y'abarwanyi bavuga ko barwana intambara ntagatifu ya jihad.

Abandi babarirwa muri mirongo bakomeretse.

Imirongo y'imodoka iherekejwe n'igisirikare zikoreshwa mu kugemurira imijyi yagoswe n'abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu.

Ibitero bihitana abantu bikomeje kwiyongera muri Burkina Faso nubwo bwose mu kwezi kwa mbere muri iki gihugu abasirikare bafashe ubutegetsi bavuga ko bagiye guhangana n'ikibazo cy'umutekano muke.

Iki gitero cyo kuwa mbere cyabereye mu gace k'umuhanda uri hagati y'imijyi ya Djibo na Bourzanga; kakaba ari agace abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu bagabyemo ibitero ku mirenge n'ibirindiro by'igisirikare cya leta mu myaka irindwi ishize.

Abategetsi bo muri ako karere bavuga ko imwe mu mudoka zari zikurikiranye yanyuze hejuru n'igisasu cyari cyatezwe mu muhanda. Kugeza ubungubu nta mutwe n'umwe wari wiyemerera ko uri inyuma y'icyo gitero.

Umwe mu bahatuye yabwiye BBC ko abahasize ubuzima biganjemo abacuruzi bari bagiye kurangura mu murwa mukuru Ouagadougou, n'abanyeshuri bari bagarutse muri uwo mujyi mbere yuko amashuri atangira mu cyumweru gitaha.

Muri gahunda yo kurwanya abo barwanyi, leta yavuze ko yakajije ibikorwa by'igisirikare kandi itangira no kuganira n'imwe mu mitwe yitwaje intwaro.

Leta ivuga ko iyi gahunda yatumye urubyiruko rubarirwa muri mirongo rushyira hasi intwaro kandi bamwe muri rwo basubira kuba mu mirenge yabo.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Iki gitero gishya kibaye nyuma y'iminsi mike umusirikare uyoboye Burkina Faso, Lt-Col Paul-Henri Damiba, ahuye n'abagenzi be bo muri Mali no muri Cote d'ivoire kugirango baganire ku kuntu bakorera hamwe mu kubonera umuti ikibazo cy'umutekano muke muri ako karere.

Mu kwezi kwa mbere, Perezida wa Burkina Faso Roch Kaboré yavanywe ku butegetsi n'igisirikare cyavugaga ko gihangayikishijwe nuko leta yananiwe guhangana n'urugomo rwiyongeraga rw'imitwe y'abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu.

"Dufite ubushobozi buruta kure ubukenewe kugirango dutsinde iyi ntambara", ni ko Lt-Col Damiba yavuze igihe yarahiraga ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu kwezi kwa kabiri.

Ariko urebye umubare w'ibitero bimaze kuba mu mezi make ashize, abanyagihugu ntabwo barushijeho kugira umutekano.

Kuwa mbere, hari itsinda ry'imiryango itanga imfashanyo yavuze ko kimwe cy'icumi cy'abatuye Burkina Faso bavuye mu byabo. Iyo miryango ivuga kandi ko abantu bahunze mu gice cya mbere cy'uyu mwaka ari benshi kurusha mu mwaka wose wa 2011.

Ikarita ya Burkina Faso