Dr Gaspard Ntahonkiriye: Muganga w'abagore n'umucuraranzi gakondo. Abifatanya ate?

Dr Gaspard Ntahonkiriye ari kuvuza inanga
Insiguro y'isanamu, Dr Gaspard Ntahonkiriye yibanda ku ndirimbo gakondo z’umuco w’Ikirundi, igicurangisho yifashisha akaba ari inanga ndetse n’ikinanda (armonica).

Ni umuganga w’ inzobere uvura indwara z’abagore (Gynecologue) ariko yanihebeye umuziki gakondo w’Ikirundi.

Dr Gaspard Ntahonkiriye yibanda ku ndirimbo gakondo z’umuco w’Ikirundi, igicurangisho yifashisha akaba ari inanga ndetse n’ikinanda (armonica).

Avuga ko bidateye isoni kuririmba injyana gakondo nubwo waba waraminuje amashuri nka we.

Agereranya umuziki wo hambere n’ucurangwa mu bihe bya none, Ntahonkiriye avuga ko iterambere ryoroheje byinshi "abato batagikunda kwiga ibikoresho by’umuziki kuko byose babisanga muri mudasobwa" .

Muganga Ntahonkiriye ni Umurundi ariko amaze igihe akorera mu Rwanda .

Bisa n’ibitangaje kumva ko umuntu wize kaminuza yagira urukundo rw’umuziki gakondo.

Avuga ko inanga ndetse n’umuziki gakondo ari umurage yasigiwe na se kimwe n’abavandimwe be .

Ntahonkiriye agira ati:‘’Twayize turi abana tutarajya no mu ishuri. Wasangaga umwana wese azi kuyivuza. Tumaze kujya mu mashuri yisumbuye twiga n’ibindi byuma by’umuziki. Tugira Imana kuko abo tuvukana bose na bo barabikunda .

"Jye ndi Umuganga, ariko harimo n’abize amategeko ariko duhuzwa n’iyi nanga".

Benshi biganjemo urubyiruko bavuga ko umuziki gakondo utajyanye n’igihe ndetse ko utaryoshye. Kuri Muganga Ntahonkiriye, ngo ni ngombwa ko urubyiruko ndetse n’abize bakomeza kubungabunga umurage w’abakurambere .

Akomeza agira ati:‘’Umuntu agizwe n’umurage w’ababyeyi. Uyu na wo ukaba ugizwe cyane n’umuco. Mu Kirindi bavuga ko umuntu utubahirije amabwiriza ya ba sogokuru ashobora guhura n’ingorane.

"Harimo umunezero, kubaha abakurambere ariko no kwigisha ibinyejana bikurikirana.

"Umwana abonye mvuza inanga kandi ndi muganga ashobora kwiyumvishako burya ya nanga ishobora kuryoshya umuziki."

Gaspard ni umuganga ukora cyane, amasaha menshi akaba ayamara mu nzu y’imbagwa (salle d’operation) ku buryo umwanya we uba ari mutoya cyane.

Ni gute ashobora kubona igihe agenera inanga ?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

‘’Hari abaganga tuzi bakora sports zikomeye, kandi nta kwibeshya ko mu gihe ukunda umuziki byakubuza gukora ibindi.Oya," uko ni ko Muganga Ntahonkiriye avuga. Arakomeza "ahubwo mu kuvura imibiri hari n’igihe abantu bakenera ibituma umubiri wumva umerewe neza kandi n’umuziki urimo . Ikindi ni uko iyo ukunda ikintu ukibonera umwanya ‘’.

Umuziki wa gakondo muri iki gihe uragenda usa n’utakaza agaciro wahoranye kubera ikoranabuhanga ryatumye gucuranga byoroha muri iki gihe .

Gusa kuri Ntahonkiriye "ni ngombwa ko urubyiruko rutibagirwa isoko".

Ati:‘’Kera twari tuzi ko umuziki ari uguhuza amajwi n’ibicurangisho. Ukavuga uti nzi kuvuza inanga, piano...kandi bisaba igihe kubyiga. Ariko ubu arajya muri studio ati ndashaka instrument iyi. Ugasanga ka kanovera katagihari kubera imashini. Kandi imashini izahora ari imashini nyine..."

Akomeza ati:"Umuziki w’ubu ntugira izina kuko kera wumvaga indirimbo kuri radiyo ukavuga uti uyu murya (inanga) ni uwa runaka .Ariko ubu nta mwana ugishaka kwiga ibicurangisho kuko biri muri computer(imashini)."

Ku kuba hari icyo yaba akura mu muziki akora, Gaspard Ntahonkiriye avuga ko mu buryo bw’Amafranga, uyu muziki utamwinjiriza byinshi ariko na bwo ngo ni uko atari cyo yashyizeho umutima.

Gusa nanone ngo "kubaha umuco w’abakurambere ni inshingano z’abariho uyu munsi kandi ibyo biragoye kubibara mu gaciro gafatika".