‘Naciriwe mu maso kubera ibara ry’uruhu rwanjye’

Sarah Chan ushakisha impano za Basketball akazi ke kamugejeje henshi ku isi, kuva muri Sudan, kugera Kenya, i Burayi na Amerika – ariko mu rugendo yahuye n’intambara, ivangura rishingiye ku ruhu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu wabanje kuba umukinnyi wa Basketball ati: “Naciriwe mu maso kubera ibara ry’uruhu rwanjye.
“Nahuye n’ivanguramoko mu buryo bwinshi ntibazaga.”
Ubu niwe mugore wa mbere uyoboye ibikorwa muri Africa byo gushakira impano ikipe yo muri NBA – shampiyona ikomeye ya Basketball ku isi – ni icyitegererezo ku kiragano gishya cy’urubyiruko rushakira amahirwe muri uwo mukino.
Sarah Chan washyizwe ku rutonde rwa BBC 100 Women rw’abagore b’ikitegererezo muri uyu mwaka, agira ati: “Basketball yamurikiye inzira yanjye kugera aho ndi uyu munsi. [Basketball] ni byose.”

We n’umuryango we babaga i Khartoum mu ntambara ya kabiri y’imbere muri Sudan. Habaye kenshi kugerageza gufunga se kandi yibuka kenshi ko yakangurwaga mu gicuku n’urusaku hanze y’inzu yabo.
Amaherezo barahunze, bizeye kubona ubuzima butuje n’uburezi bwiza muri Kenya.
Ati: “Niho hantu ha mbere twagize uburenganzira bwo kuryoherwa n’imikino, kuko muri Sudan [gukina] imikino no kubona umugore cyangwa umukobwa yambaye ikabutura byari kirazira.”
Aha niho urukundo rwe kuri Basketball rwagukiye. Yibuka ikiganiro cya mbere cyatumye we na murumuna we batangira gukina basketball bwa mbere.
Ati: “Nibuka ko nari umwe mu bana barebare cyane ku ishuri muri Kenya maze ukuriye ishuri aratwegera atubaza niba twakina.
“Icyo gihe, mu by’ukuri, ubwenge bwanjye siho bwari buri. Maze n’icyubahiro cyose mubwira ko ntabijyamo – maze kubera ibyo, ahita agira imikino itegeko.”

Ahavuye isanamu, SARAH CHAN
Nyuma y’imyaka y’imyotozo, yageze aho abona bourse/scholarship y’imyaka ine muri Union University, i Jackson, leta ya Tennessee muri Amerika. Mu myaka 14 nk’umukinnyi yakinnye nk’uwabigize umwuga i Burayi no muri Africa.
Ati: “Uciye muri Basketball ugera ku mitima ya benshi. Basketball ihindura ubuzima.”
Ariko Sarah yahuye n’ivanguramoko muri uwo mukino – harimo ibyabaye ubwo yagiye i Alger muri Algeria n’abo bakinana agacirwa mu maso n’umugabo.
Ati: “Iyo ntagira ibanze ryiza nahawe n’umuryango, sinari kubasha kwihanganira ibyo byose.
“Mbere yo kuva iwacu, data na mama barambwiye ngo ‘uri mwiza uko usa’.”
Bwa mbere asubira muri Sudani y’Epfo mu 2012, Sarah Chan yahuye n’akarengane gakorerwa abagore, harimo gushyingirwa bakiri bato kandi ku gahato.
Ati: “Ku myaka 18 uba witezweho gutangira gushaka uwo muzabana.”
Abakobwa bahatirwa guhitamo niba baguma mu ishuri “cyangwa ufashwa n’umugabo umuryango waguhitiyemo.”
Ati: “Nararize cyane. Nageze aho kurira bishira ahubwo ngashaka icyo nakora ngo ngerageze gukora igikwiriye.”

Ahavuye isanamu, SARAH CHAN
Nuko Chan aza gutangira ikigo Home At Home/Apediet Foundation, cy’ubugiraneza, kurwanya gushyingira abana, guharanira uburezi n’imikino.
Yibuka ko hari ubwo yariho areba umukino maze umukobwa akaza akamwicara iruhande ku ntebe.
Ati: “Nta nubwo yari umukinnyi wa Basketball, yari umwana usanzwe wari waje ku kibuga atangira kumfungukira ambwira inkuru ibabaje cyane y’uburyo yari yafashwe ku ngufu mu ijoro ryashize.
“Byanteye umujinya kuko nari nsanzwe mfite ibyanjye bikomeye nzi ku gufatwa ku ngufu. Kandi byafashe igihe kinini ngo bikire.
“Bitangira narahakanaga – [numvaga] ibintu nk’ibyo no gufatwa ku ngufu bitarabaye ku bakobwa babiri barebare cyane.Nuko umujinya, hanyuma agahinda, bikagutera kumva ntacyo umaze ntacyo ufasha kandi ukaba mubi.”
Kuri Sarah, gukira byavuye ku gukora “kimwe mu bintu bikomeye cyane” no kubabarira uwabikoze – hamwe no gukora muri kiriya kigo yashinze.
Ati: “Navuye mu bukene ngira icyo mbona.
“Aba bana bakeneye gusa amahirwe kuko bafite impano, barakerebutse kandi barashoboye.
“Hari umuntu wamfashije gutangira gukora siporo, kandi iyo ibyo bitabaho simba ndi aho ngeze uyu munsi.”
Nubwo ari umukino wiganjemo abagabo, Sarah atekereza ko amahirwe ari muri basketball y’abagore kuri uyu mugabane akomeye.
Ati: “Siporo ni yo hazaza ha Africa. Niyo ntwaro ya Africa, cyane cyane ku bakobwa.”
Akazi ke ko gukurikirana impano agafata nk’ikintu gikomeye, nkuko abivuga, “kuko abantu bambonyemo ibintu nari ntarabona.”

Ahavuye isanamu, SARAH CHAN
Ni mu gutoza yabonyemo akazi muri Toronto Raptors, nyuma y’uko umwe mu bakuru b’amakipe muri NBA amubonye ari gukora ako kazi mu kigo cyo muri Kenya.
Ubu ni umukozi wa Toronto Raptors, ikipe yo muri Canada ikina muri NBA, Sarah ashinzwe gushakisha impano zirimo kuzamuka – abahungu n’abakobwa – gushyigikira iterambere ryabo no gutegura inzira n’amahirwe byabageza muri Amerika ya ruguru.
Vuba aha yagiye muri Uganda na Tanzania gushaka abakinnyi bazakina irushanwa rikomeye mu Rwanda umwaka utaha.
Ati: “Mfite ikizere ko tuzagera aho tugira WBAL, Women Basketball African League.”
"Izo nizo nzozi zanjye kuri aba bakobwa, kandi ntabwo bazitiwe n’umuco wabo, nta kintu na kimwe kibazitiye.
“Barisanzuye kandi baribohoye mu ntekerezo zabo, kandi bagera ku nzozi zabo nk’abantu, batabangamiwe n’uko ari igitsina-gore.”













