Hezbollah ishyigikiwe cangwa yanzwe bingana iki muri Liban?

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Carine Torbey
- Igikorwa, BBC Arabic, Beirut
Intambara hagati ya Hezbollah na Israel ije mu gihe muri Liban hari ukutumvikana gukomeye ku mwanya iri shyaka ry’aba-Shia rifite muri Liban/Lebanon. Uko kutumvikana kuva tariki 08 Ukwakira(10) gushize ubwo uyu mutwe watangiraga kurasa kuri Israel mu kwifatanya na Gaza.
Gusa uko kutumvikana ntabwo kugaragaza neza ko muri Liban hari ibice bibiri kimwe gishyigikiye Hezbollah n’ikindi kitayishigikiye.
Mu myaka myinshi ishize, ibitekerezo bitandukanye kuri Hezbollah byagiye byiganza mu biganiro bya politike muri iki gihugu.
Kuba ku ruhande rwa Hezbollah cyangwa ruyirwanya ni ikiganiro cy’ingenzi muri rubanda mu ruhame no mu biganiro bwite, mu kiganiro gifite igipimo cyo hejuru cy’ubwisanzure no kuvuga icyo ushaka, ugereranyije n’ibindi muri aka karere.
Nk’umunya-Liban, sinshobora kwibaza ngo mbare ishuro zose nabonye impaka zeruye kandi zikomeye ku mwanya wa politike n’intwaro za Hezbollah muri Liban mu myaka myinshi.
Kubirebera mu buryo bwagutse

Ahavuye isanamu, Getty Images
Hari byinshi byo kwitaho iyo ureba uruhande abantu bariho kuri uyu mutwe wa gisirikare ukomeye kurusha iyindi mu gihugu hamwe no kuri umwe mu banyapolitike bayo bakomeye cyane.
Liban ni igihugu kirimo amadini menshi aho ukwemera kwa buri umwe kugira imbaraga zikomeye muri politike bemera.
Benshi mu bashyigikiye Hezbollah ni Abasilamu b’aba-Shia, kandi umubare munini w’abayinenga n’abayirwanya ni abatari aba-Shia, barimo Abasilamu b’aba-Sunni n’Abakristu.
Gusa ibyo nabyo kubihamya ijana ku ijana bifite igipimo runaka.
Hari amatsinda menshi ashingiye ku myemerere n’ibitekerezo bya politike atumvikana na gato na Hezbollah.
Menshi muri yo ayifata nk’ishami rya Iran rigena niba Iran iba mu ntambara cyangwa mu mahoro kandi risuzugura leta ya Liban.
Ayo matsinda asaba ko Hezbollah yamburwa imbaraga zayo gisirikare.
Gusa hari n’abandi batemeranya na Hezbollah ku ngingo nyinshi ariko bashyigikira ko itunga intwaro.
Kugeza vuba aha, bamwe mu nshuti zayo zikomeye cyane muri politike ryari ishyaka rya Gikristu, Free Patriotic Movement. Mu myaka myinshi aya mashyaka yombi yari afite amasezerano yo gufatanya. FPM yari ibonye umufatanyabikorwa w’ingenzi muri politike y’aba-Shia na Hezbollah ibonye Abakristu bayishyigikira badasaba ko yamburwa intwaro.
Nubwo ayo masezerano nyuma yapfuye, yerekana uburyo amatsinda menshi muri Liban ashobora kwihuza nubwo yaba afite ukwemera gutandukanye.
Igisirikare gikennye
Mu gihe bamwe basaba ko Hezbollah yamburwa intwaro, abandi barayishyigikiye cyane kuko imbaraga zayo za gisirikare zikomeye.
Kuba Hezbollah ifite igisirikare gikomeye naho igisirikare cya leta ya Liban urebye gifite intege nke bivuze ko abantu benshi – yewe n’abari kure y’ibirindiro bya Hezbollah – babona ko ari ingenzi ko ikomeza guhabwa intwaro.
Israel yateye Liban mu 1982, yigarurira amajyepfo ya Liban kugeza mu 2000 kandi n’ubu hari hamwe ikigenzura.
Igisirikare cya Hezbollah ni zo ngufu zonyine muri Liban zigiye zibasha guhangana n’ingabo za Israel.
Igisirikare cya Liban gifite ibikoresho bicye kandi gicungira cyane ku ntwaro n’amasasu bishaje gihabwa na Amerika n’ibindi bihugu by’iburengerazuba.
Imbere y’ikibazo nk’iki benshi muri Liban bituma bakomeza gushyigikira ko Hezbollah ikomeza igisirikare cyayo nubwo muri rusange bataba bakunze iryo shyaka.
‘Ishyaka ry’ubufatanya’
Urwo runyurane rwo gushyigikirwa no kunengwa no gushaka abafatanya nayo muri Liban, rushobora guhinduka kurushaho mu gihe cy’imirwano, nko kuva itangiye kurasana kwambukiranya imipaka na Israel, ibyarushijeho kuba bibi mu minsi ya vuba ishize.
Iyo bimeze gutya abantu benshi bashyira ibibatandukanye ku ruhande.
Yewe na benshi banengaga icyemezo cya Hezbollah cyo gutangiza ibitero kuri Israel mu kwifatanya na Gaza kandi bayishinja gushora igihugu mu kaga, bagaragaje kwifatanya n’abaherutse kwicwa n’ibiturika byaturikiye muri za ‘walkie talkies’ (ibyombo) byari bigambiriye abo muri Hezbollah.
Icyo gitero, aho abantu ibihumbi bamwe bakomeretse abandi bagapfa kubera uko guturika kw’udukoresho tw’itumanaho tw’inziramugozi, cyashinjwe Israel, nubwo iki gihugu kitigeze cyigamba iki gitero.
Uko kwifatanya kwariyongereye nyuma y’ibitero by’indege z’intambara za Israel mu ntangiriro z’iki cyumweru henshi muri Liban, ndetse n’ibyibasiye agace gatuwe cyane ka Dahiyeh mu majyepfo y’umurwa mukuru Beirut.
Ibi byatumye hapfa abasivile benshi – muri bo harimo abana benshi – no guhunga kw’abantu ibihumbi.
“Hahise haba ukwifatanya kamere”, ni ibivugwa na Dr Jamil Mouawad, umwalimu wa politike muri American University of Beirut.
Yongeraho ati: “Ndabibona neza ko hari umwuka wo kwanga Israel mu gihugu yewe no mu matsinda yarwanyaga Hezbollah.
“Abantu benshi baravuga ko ukutumvikana kwabo bagushyira ku ruhande muri aka kanya. Ibi ntabwo ari igitekerezo cya politike, ahubwo ni ingaruka z’ubwicanyi Israel irimo gukora”.
Gusa ukutumvikana ku buryo abantu babona Hezbollah kuracyahari kandi Israel igerageza kuguha imbaraga.
Mu gihe indege z’intambara za Israel zisuka ibisasu ku mijyi yo mu majyepfo ya Liban n’ikibaya cya Bekaaa, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yatanze ubutumwa ku baturage ba Liban: “Intambara ya Israel si kuri mwe. Ni kuri Hezbollah”.
Gusa urugero rwo gushyigikirwa Hezbollah izakomeza kugira muri Liban ruzaba ikintu cy’ingenzi mu kugena niba aya makimbirane arushaho gukara cyangwa arangira.










