'Turi imfubyi': Abanya-Kenya bo ku ivuko rye i Kisumu basezeye kuri Odinga wabaye Minisitiri w'intebe

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Roncliffe Odit
- Igikorwa, BBC Afurika, i Kisumu
Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bafite akababaro gatewe n'urupfu rw'uwahoze ari Minisitiri w'intebe wa Kenya Raila Odinga batonze umurongo banyura imbere y'isanduku ye ifunguye mu kumusezeraho bwa nyuma, ku kibuga cyo mu mujyi avukamo wa Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya – benshi barira bavuga ngo "turi imfubyi".
Dixon Ochieng, umwe muri bo, yabwiye BBC ati: "Naje hano mu gahinda ko kwibuka intangarugero y'Afurika."
Gusezera ku murambo wa Odinga, wapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde ku wa gatatu afite imyaka 80, byarangiranye n'umunsi wo ku wa gatandatu, nyuma umurambo we ujyanwa n'indege ku isambu ye kugira ngo ushyingurwe ku cyumweru.
Umupfakazi we Ida yinginze abari bateraniye aho mu kumusezeraho ko akababaro kabo bakagaragaza mu ituze, bakirinda akajagari katumye mbere abantu nibura batanu bapfira mu bindi bikorwa byo kumwibuka ndetse abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka ku kibuga cy'i Kisumu.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Odinga afite abayoboke bamunambyeho hano i Kisumu ku izingiro ry'abari bamushyigikiye muri politike – ndetse mbere yuko izuba rirasa ku wa gatandatu, abantu bakuru n'urubyiruko bari batangiye kugera i Kisumu, ku nkombe y'ikiyaga cya Victoria.
Ni no muri aka karere umuryango wo muri Kenya wa Barack Obama ukomokamo, ndetse mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu, uwo wahoze ari Perezida w'Amerika yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Odinga, avuga ko Odinga yari umuntu "waharaniye demokarasi bya nyabyo".
Obama yagize ati: "Umwana wo mu bwigenge, yabayeho imyaka ibarirwa muri za mirongo mu rugamba no kwitanga ku bw'intego ngari cyane y'ubwisanzure no kwitegeka [kwigenga] muri Kenya."
Mu gihe cy'imyaka myinshi, Odinga yabaye umukuru w'ibanze w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kenya, atsindwa amatora atanu ya perezida, aya vuba aha yatsinzwe ni ayo mu 2022. Yakomeje kuvuga ko yibwe intsinzi, avuga ko ibarura ry'amajwi ryagiye ribamo uburiganya.
Nyuma y'amatora yiciwemo abantu ndetse yateje impaka yo mu 2007, Odinga yabaye Minisitiri w'intebe muri leta y'ubumwe.
Obama yagize ati: "Inshuro nyinshi, jyewe ubwanjye naramwiboneye ashyira inyungu z'igihugu cye imbere y'intego ze bwite. Cyo kimwe n'abandi bategetsi bacyeya b'ahantu aho ari ho hose, yari afite ubushake bwo guhitamo inzira y'ubwiyunge bwo mu mahoro [ariko] adatezutse ku ndangagaciro z'ibanze ze."
Yongeyeho ati: "Mu buzima bwe, Raila Odinga yabaye intangarugero atari ku Banya-Kenya gusa, ahubwo no muri Afurika no ku isi."

Ahavuye isanamu, Reuters
Abari bagiye kumusezeraho bwa nyuma ku kibuga cy'imikino cya 'Jomo Kenyatta Stadium' i Kisumu na bo bunze mu rya Obama.
Mu kuvuga ku musanzu wa Odinga kuri Kenya mu myaka 30 yamaze muri politike, Jacob Omondi yabwiye BBC ati: "Mwibukira ku kuba yaraduhaye demokarasi, ku kumpa ubwisanzure bwacu – none ubu dushobora kuvuga ku kintu icyo ari cyo cyose tubona ko ari kibi kuri twe."
David Ouma, na we wari waje kumusezeraho bwa nyuma, yagize ati: "Rimwe mu masomo y'ingenzi cyane nigiye kuri Raila ni ukwihangana, kuko Raila buri gihe yabaga ari umuyobozi wihangana cyane muri buri matora... akongera agahaguruka akongera akagerageza."
Benshi bari buzuye kuri iki kibuga bari bambaye imyenda y'ibara ry'umuhondo – ibara riranga ishyaka rye rya 'Orange Democratic Movement' – ndetse bazunguzaga amashami, ikimenyetso gakondo cyo kwibuka uwapfuye no kugaragaza akababaro cy'abo mu bwoko bw'aba Luo bwa Odinga.
Umuryango wa Odinga uvuga ko yari yarifuje gushyingurwa mu gihe gito cyane gishoboka, bibaye byiza agashyingurwa mu gihe kitarenze amasaha 72 nyuma y'urupfu rwe.
Ijoro ryo ku wa gatandatu umurambo we warimaze ku isambu ye y'i Opoda hafi y'umujyi wa Bondo, uri mu ntera ya kilometero hafi 60 mu burengerazuba bw'umujyi wa Kisumu.
Ku cyumweru, umuhango w'amasengesho ajyanye no gushyingura urabera kuri kaminuza y'i Bondo, nuko nyuma yaho habe umuhango wihariye wo kumushyingura hafi aho mu rugo rwa se, ahari irimbi ry'umuryango.
Amakuru y'inyongera yatawe n'abanyamakuru ba BBC Gloria Achieng, Brian Mala na Anne Okumu













