Icyamamare Al Pacino aritegura umwana wa kane ku myaka 83

Al Pacino uzwi cyane muri filimi nka The Godfather na Scarface amaze imyaka irenga 50 muri cinema

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Al Pacino uzwi cyane muri filimi nka The Godfather na Scarface amaze imyaka irenga 50 muri cinema

Umukinnyi wa filimi w’icyamamare Al Pacino aritegura umwana ku myaka 83, nk’uko abamuhagarariye babyemeje.

Uyu munyamerika, bamwe bakwita umukambwe, yamenyekanye muri filimi nka The Godfather, yatangaje ko umukunzi we Noor Alfallah w’imyaka 29 y’amavuko atwite inda y’amezi umunani.

Ibinyamakuru byo muri Amerika bivuga ko Pacino na Alfallah bari kumwe kuva mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Pacino asanzwe afite abana batatu bavutse hagati ya 1989 na 2001 – babiri yabyaranye na Beverly D'Angelo nawe wahoze ari umukinnyi wa cinema, n’umwe na Jan Tarrant.

Al Pacino ari kumwe n'umukobwa we mukuru witwa Julie

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Al Pacino ari kumwe n'umukobwa we mukuru witwa Julie Marie Pacino

Mu myaka irenga 50 amaze muri cinema, Pacino yabonetse muri filimi nka The Irishman, The Godfather, Scarface na Scent of a Woman ndetse yatwaye igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza kubera iyo ya nyuma.

Umukunzi we Alfallah nawe akora mu bijyanye na filimi ndetse yatunganyije filimi nka Billy Knight, Little Death na Brosa Nostra.

Mu 2017 Alfallah yakundanyeho n’umunyamuziki Mick Jagger.

Al Pacino yakinanye na Robert de Niro muri filimi yitwa The Godfather Part II, Robert nawe aherutse gutangaza ko yiteze umwana wa karindwi ku myaka 79.

Afite kandi abana b'impanga Olivia na Anton Pacino

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Afite kandi abana b'impanga Olivia na Anton Pacino