Icyizere ku buturo bushya bw'inkura zera (white rhinos) zajyanywe mu Rwanda

Ahavuye isanamu, Drew Bantlin
Raporo nshya yerekana ko kubera ubushimusi umubare w’inkura zera (white rhinos) wagabanutseho hafi 12% mu myaka ine ishize, gusa ubu inzobere zifite icyizere mu buturo bushya zimwe ziherutse kwimurirwamo mu Rwanda.
Kuva mu 2011 buri mwaka tariki 22 Nzeri hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’inkura, washyizweho mu guharanira ko izi nyamaswa zidacika ku isi.
Mu mpera za 2021 inkura zera 30 zajyanywe gutuzwa muri Parike y’Akagera mu Rwanda zivanywe muri Africa y’Epfo, ubu bwoko ni ubwa mbere bwari bugeze muri iki gihugu.
Uyu munsi “ziri kumenyera neza” kandi ubu umubare wazo uragera kuri 35 kubera ibibwana byazo byavutse vuba aha, nk’uko bivugwa na Drew Bantlin ukuriye ubushakashatsi muri iyo parike.
Bantlin, inzobere mu buzima bw'inyamaswa n’ibidukikije, yabwiye BBC ati: “Ibibwana byose birimo gukura neza. Bitangiye kujya bijyana kure na za nyina kandi nta kintu kidasanzwe byerekana.”
Ikigo International Rhino Foundation (IRF) kivuga ko umubare w’inkura zera muri Africa ukomeje kugabanuka kubera ahanini abazishimuta.
Mu myaka ine ishize, umubare wazo wagabanutseho hafi 12% uva ku 18,067 ugera munsi ya 16,000 uyu munsi, nk’uko raporo ya IRF ibivuga.

Ahavuye isanamu, RDB
Ubucuruzi butemewe bw’amahembe y’inkura ni bwo butera kuzishimuta zikicwa, iyo raporo ivuga ko buri mwaka habarwa amahembe 1,000 y’inkura agurishwa mu buryo butemewe.
Mu gihe 90% by’ibikorwa 2,707 byo gushimuta inkura byabazwe muri Africa kuva mu 2017 byabereye muri Africa y’Epfo, nta gikorwa nk’iki cyabaye mu Rwanda mu myaka 11 ishize, nk’uko iyo raporo ibivuga.
Bantlin ati: “Mu gihe inkura zirimo kugabanuka henshi, kubasha kuzimurira ahantu hatekanye ni uburyo bw’ingenzi mu kurengera ubu bwoko bwazo”.
Kugera mu mpera z’imyaka ya 1990 Abanyarwanda bahize intare n’inkura barazica zirashira, mu 2015 leta yafatanyije n’ikigo African Parks bagarura intare, naho mu 2017 bagarura inkura z’umukara.
Abategetsi mu Rwanda bavuga ko ubu bigishije abaturiye ibyanya by’inyamaswa inyungu n’amahirwe kuri bo biva mu kurengera ubuzima bw’inyamaswa z’ishyamba.
Bantlin ati: “Abahaturiye ubu bafite ishema rya parike n’ubu bwoko bw’inyamaswa bwagaruwe.
“Hatabayeho ubufasha bwabo, imishinga minini nk’iyi yo kwimura inyamaswa ntabwo yashoboka”.
Muri Africa haba amoko abiri y’inkura – iz’umukara n’izera – aboneka mu bihugu 15 byo muri Africa yo hagati n’amajyepfo.
Raporo ya 2022 ya African Rhino Specialist Group ivuga ko muri Africa ubu hari inkura 22,137 zose hamwe - muri zo 6,195 z’umukara na 15,942 zera.
Mu gihe ku isi hose habarurwa inkura zose hamwe ziri munsi ya 27,000.













