Imvo n'Imvano ku ibura ry'isoko ry'umuceri uhingwa mu Rwanda

Insiguro y'amajwi, Imvo n'Imvano ku ibura ry'isoko ry'umuceri uhingwa mu Rwanda
Imvo n'Imvano ku ibura ry'isoko ry'umuceri uhingwa mu Rwanda

Ndabashuhuje mwese abateze amatwi BBC, uyu ni umwanya w’ikiganiro Imvo n’Imvano. Turi ku wa gatandatu tariki 14 z’ukwezi kwa 9 umwaka wa 2024. Ikiganiro cyacu uyu munsi turavuga ku ibura ry’isoko ry’umuceri uhingwa mu Rwanda.

Ni ikibazo cyatangiriye ku muceri wa Bugarama mu burengerazuba bw’u Rwanda, ubwo toni zigera ku bihumbi 4 n’izindi zisaga ibihumbi 16 mu bice bitandukanye by’intara y’iburasirazuba zamaze amezi arenga abiri ku mbuga zarabuze abaguzi, bisaba ko Perezida Paul Kagame ategeka ko icyo kibazo kibonerwa umuti byihutirwa.

Kuri ubu, uwo muceri watangiye kugurwa n’ikigo cya EAX gisanzwe gicuruza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Abahinzi barimo guhinga umuceri mu burengerazuba bw'u Rwanda, inyuma yabo hagaragara imirima minini y'umuceri n'abandi bahinzi

Abahinzi b’umuceri baganiriye na BBC bavuga ko kubura isoko kw’umuceri wabo byabashyize mu gihombo gikomeye nubwo ngo hari aho koperative zabo zagiye zibagoboka ku bibazo bimwe na bimwe.

Inganda zari zisanzwe zigura umusaruro w’abahinzi zikawutunganya mbere y’uko ziwucuruza, zabaye zivanye muri ubwo bucuruzi. Turavugana na bamwe mu banyenganda z’umuceri batubwire icyabaye.

Ku isoko ry’imbere mu gihugu, igiciro cy’umuceri uhingwa mu Rwanda kiri hejuru ugereranyije n’umuceri uturuka hanze nyuma yaho leta ikuriyeho imisoro ku muceri uturuka hanze y’igihugu.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko icyo kibazo cyatewe n’umusaruro wabaye mwinshi mu Rwanda no mu karere. Irateganya iki mu guhangana n’icyo kibazo mu buryo burambye?

Byose ni mu kiganiro Imvo n’Imvano, mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Yves Bucyana.

Jacqueline Mukandekezi, na bagenzi be b'abahinzi b'umuceri wa Bugarama, bari ahahunitse umusaruro wabo
Insiguro y'isanamu, Jacqueline Mukandekezi, na bagenzi be b'abahinzi b'umuceri wa Bugarama, bavuga ko kubura isoko kw'umuceri wabo byabashyize mu gihombo gikomeye nubwo ngo hari aho koperative zabo zagiye zibagoboka