Rwanda: Ubutaka buto ku baturage benshi – Aba bagore b’i Musanze babonye igisubizo

Aba bagore b'i Gataraga bamenye guhinga ku butaka buto bakahakura umusaruro mwinshi
Insiguro y'isanamu, Aba bagore b'i Gataraga bamenye guhinga ku butaka buto bakahakura umusaruro mwinshi
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Musanze

Mu Rwanda ubucucike bw’abaturage burasatira abagera ku 1,000 kuri kilometero kare imwe, ubutaka bwo guhingaho ibibatunga buragenda bugabanuka kandi abaturage bakomeje kwiyongera, ibi biteye impungenge abatari bacye.

Inzobere zivuga ko igisubizo kuri iki gihugu - cy’ubuso bwa 26,338 km² gituwe na miliyoni 13 z’abaturage – ari ukuvugurura ubuhinzi, harimo no kwiga gusarura byinshi ku butaka buto.

Mu majyaruguru, amatsinda y’abagore mu murenge w’icyaro wa Gataraga mu karere ka Musanze arimo gukora ibyo. Kubona umusaruro uvuye ku buso butoya.

Aba bagore – bari kumwe n’abagabo bacye mu ishyirahamwe ABIHUJE - bafite imirima mito bahingaho imboga n’imbuto kandi bavuga ko babona umusaruro uhagije.

Ahantu uko haba hato kose bahakura umusaruro
Insiguro y'isanamu, Ahantu uko haba hato kose bahakura umusaruro

Bahanga kandi imirima mishya nko ku mabaraza y’inzu, ku biti biteye mu mirima, mu bikoresho bishaje nk’amapine y’imodoka, imifuka n’ibindi, aho bakura cyane cyane umusaruro w'imboga cyangwa imbuto.

Yvonne Nyirabateguzi, umwe muri aba bagore bo mu ishyirahamwe ABIHUJE, afite akarima gato yezamo imboga nyinshi mu rugo rwe, avuga ko ibi byahinduye imibereho ye.

Ati: "Nateye sipinaci, garukusorome…hari n’agace nateyemo karoti, rwose izo nshatse ndasoroma ngateka. Singiteka ibiryo bitagira imboga."

Marie Claire Nyirahabineza nawe ati: “Mbere twatekaga ibirayi n’ibishyimbo tukavuga ngo turariye. Ubu rwose ni nk’ihame nta mugore wa hano ugiteka ibiryo bitarimo imboga.”

Ubuhinzi n'ubworozi bakorera ku buso buto bavuga ko birimo kubaha umusaruro
Insiguro y'isanamu, Ubuhinzi n'ubworozi bakorera ku buso buto bavuga ko birimo guhindura ubuzima bwabo

Ubu buhinzi bubaha umusaruro bavuga ko uhagije babutangiye nyuma yo kubona ikibazo cy’ubutaka bugenda buba butoya uko imiryango yabo yiyongera.

Frodouard Munyemanzi, umwe mu bagabo bacye cyane bari mu ishyirahamwe ABIHUJE, ati: “Guhinga gutya bidufasha gukoresha ubutaka tutajyaga tumenya ko dufite.”

ACCORD, ikigo kitegamiye kuri leta kibanda ku iterambere ry’icyaro, nicyo cyahuguye aba bagore guhinga ku butaka buto, cyane nko mu majyaruguru aho ubutaka bwo guhinga bugenda bugabanuka kurusha ahandi uko abaturage biyongera.

Marie Claire Nyirahabineza aragenzura ibinyomoro yahinze ku buso butoya cyane mu rugo rwe
Insiguro y'isanamu, Marie Claire Nyirahabineza aragenzura ibinyomoro yahinze ku buso butoya mu rugo rwe

Jean Marie Vianney Sentaru impuguke mu buhinzi, avuga ko ibisubizo ku kibazo cy'ubutaka buto nta handi bizava uretse mu gukoresha neza ubutaka busigaye.

Ati: “Dufite ubutaka butoya kandi turiyongera cyane. Nubwo tutakomeza kwiyongera, miliyoni zisga 13 cyangwa 14 ni nyinshi cyane [ku butaka buhari].

“[Ariko] Birashoboka ko umuntu ufite ikibanza cya metero 15 kuri 20 yakuramo ibihumbi 300 ku kwezi. Aho yahahinga amashu, ibitunguru, karoti…Yasarura neza ndetse akaba yanarusha uhinga ahantu hanini mu kajagari.”

Uretse guhinga ku buso buto, aba bagore bigishwa no kubara ingano y’umusaruro wabo ugereranyije n’ibyo bashora bahinga.

Nyuma yo kwihaza mu ngo zabo aba bagore basagurira amasoko, ndetse bamwe muri bo bavuga ko ubu babona amafaranga avuye mu buhinzi bakorera ku butaka butoya.