Rwanda: Inkuru y'abagore bahoze barwaje bwaki basigaye bahinga imboga zoherezwa mu mahanga

Bamwe mu bagore bagize koperative Imboni bari mu murima
Insiguro y'isanamu, Aba bahinzi bo muri koperative Imboni bavuga ko yahinduye imibereho yabo iba myiza
    • Umwanditsi, Yvette Kabatesi
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Mu Rwanda, abagore 24 bibumbiye muri koperative ikora ubuhinzi bw'imboga zoherezwa mu mahanga, bavuga ko ubu buhinzi bwahinduye ubuzima bwabo.

Aba bagize koperative Imboni, ubu barahinga mu gishanga cya Kivumera, mu murenge wa Gikomero w'akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Bahinga imiteja y'ibishyimbo, ibitunguru, puwavuro (poivrons), intoryi n'urusenda, hamwe n'amatunda (cyangwa marakuja) batangiye kuri iri hinga, kuko "turashaka kugerageza gutangira uruganda tukajya dukora za 'jus' [imitobe]", nkuko Murererehe Donata, umukuru w'Imboni, abivuga.

Avuga ko batangiye ubu buhinzi mu mwaka wa 2019, batangirira mu mirima bakodeshaga. Ubu ngo bafite ubutaka baguriwe n'umuterankunga, bufite agaciro k'amafaranga miliyoni 46.

Ati: "Ubu twatangiye kwagura ibikorwa byacu, tubasha kweza imiteja ingana na toni umunani kuko dufite isoko tubasha guhereza toni zirenga 15."

Muri iyi migende yo muri iki gishanga cya Kivumera, ubu barasarura imiteja, bamwe ku isoko ry'i Nyabugogo i Kigali bahimba "utunyama", nkuko Murererehe, aseka, abivuga. "Ni imiteja myiza... Ibasha no kujya mu mahanga."

"Iyi miteja yinjiza amafaranga menshi kuko ikilo cyayo ubu muri kampani barayigura ku mafaranga 600.

"Ubwo rero urumva iyo twejeje nk'izo toni 15 cyangwa zaba zabaye nkeya zikaba [toni] 10, urumva amafaranga yinjira aba ari menshi cyane."

Nka koperative Imboni, Murererehe avuga ko bakorana n'iyo kampani (sosiyete), ikabaha imbuto nziza y'indobanure, ituma babona umusaruro mwinshi.

Iyi koperative na yo ifite abandi bahinzi ivuga ko yahuguye bakorana nayo, ikabaha imbuto.

Ati: "Dukusanyiriza hamwe rero umusaruro – koperative ndetse n'abandi bahinzi bagera kuri 30 duha imbuto, na bo bakabasha kuduhereza umusaruro, kugira ngo tugwize izo toni."

Abahinzi barimo kwegeranya umusaruro mu nzu isarurirwamo imyaka

Ni ubuhinzi bakoresha amasuka, bagaha n'ibiraka abahinzi b'abagabo.

"Ubundi dutangira twahingaga mu kajagari, nta n'ubwo twari tuzi guhinga neza bya kijyambere, nta n'umusaruro twabonaga kuko twezaga nk'ibilo [kg] wenda nka 800 by'imiteja, tukeza na 200 wenda by'inyanya kubera [ko] nyine ntabwo twari tuzi ibyo dukora ibyo ari byo."

Ariko ngo ibyo byaje guhinduka nyuma yuko koperative yabo ibonye amahugurwa ku buhinzi, nyuma yuko "tumenye yuko natwe dushoboye [dufite ubushobozi] twatunga miliyoni, dutangira rero kwagura ibikorwa, ni yo mpamvu uyu munsi tubona umusaruro uhagije."

'Ubu nanjye aka baze [bazin] keza kaje ndakagura'

Umugore wicaye hasi ku isima afite imiteja
Insiguro y'isanamu, Murererehe Donata ukuriye Imboni, avuga ko cyo kimwe na bagenzi be, iyi koperative yabahinduriye ubuzima
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Murererehe avuga ko aba bagore bagize iyi koperative, mbere bari bahuriye ku kuba batazi gusoma no kwandika, no kuba abana babo bari bafite imirire mibi.

Ati: "Twari dufite abana barwaye bwaki [kwashi mu Kirundi]. Imirire yari micyeya."

Nyuma yaho ngo baje gutoranywa n'umuryango utegamiye kuri leta witwa 'Women for Women', "waje ureba abagore bacyennye cyane", ubaha amahugurwa, arimo no gusoma no kwandika hamwe n'ubucuruzi.

"Ubu umugore wo muri koperative Imboni watangiye yizigama igiceri cy'ijana kugeza kuri 500, uyu munsi afite umugabane-shingiro muri koperative ungana na miliyoni enye na [n'ibihumbi] 200."

Mu ibaruramutungo baheruka gukora, Murererehe avuga ko koperative Imboni yari igeze ku mutungo wa miliyoni 52 n'ibihumbi 150. "Urumva urwo rwego tugezeho".

Mu buzima busanzwe, avuga ko iyi koperative yagize impinduka zikomeye mu buzima bw'abanyamuryango, nka we, nk'urugero, ngo asigaye ashobora kurihira abana amafaranga y'ishuri, ndetse, afatanyije n'umugabo we, ngo bashoboye kwiyubakira inzu y'"imiryango itatu" bakodesha ku bapangayi.

Ati: "Nari umucyene pe! Wa wundi utagira umwenda wo kwambara.

"Ariko ubu nanjye", aseka, "aka baze [bazin] keza kaje ndakagura, urukweto rwiza nkarwambara, nkabona amafaranga nizigama, nkajya muri banke [banque], ubu banke ngiye kuguza nta kibazo [ngira]."

Masengesho Rosette, umugore wubatse ufite abana babiri, na we ni umwe mu bagize Imboni.

Avuga ko ubuzima bwahindutse nyuma yuko ageze muri koperative, abasha kwicyenura mu bintu bitandukanye, birimo no kwishyura ubwishingizi bwo mu buvuzi, buzwi nka 'mutuelle santé'.

Ati: "Nta kibazo dufite aho tugejeje, dufite intumbero [icyerekezo] y'aho tugana... kuko n'ibi dukora tujyanaho n'ibyo kurya [mu rugo]."

Umugabo urimo kwegeranya umusaruro w'imiteja
Insiguro y'isanamu, Muhayimana Claude na we yahawe akazi muri koperative Imboni

Muhayimana Claude, ufite umugore uri muri iyi koperative, na we yahawe akazi hano, nubwo mbere yajyaga ayizamo aje nko gusimbura umugore we yarwaye cyangwa yagize ikindi kibazo.

Avuga ko ubumenyi umugore we yavomye muri iyi koperative, yabumugejejeho, ati: "Icyo dusaba twese ni uburyo dushaka gutera imbere mu buryo bwihuse, nta kibazo cyo gupingana gihari cyangwa se cyo gusuzugurana gihari."

Kuri ubu ngo imbogamizi bajya bahura na yo ni nk'igihe ikirere cyabaye kibi, ariko ngo na bwo umusaruro babona icyo gihe uba uringaniye.

Mu gihe kiri imbere, iyi koperative ivuga ko ifite intego yo kujya yigereza umusaruro hanze y'igihugu ubwayo, kuko ubu ibikorerwa na kompanyi bakorana.

Murererehe ati: "Urumva amafaranga binjiza bawitwariye [umusaruro], natwe twajya tuyabona twawitwariye [mu mahanga]. Urumva rero ayo baduha, ugereranyije ari hasi."