Kenya: Amatora yaho ni irihe somo asigiye akarere?

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency
Ibihe by’amatora muri Kenya biragana ku musozo kandi byari bifite umwihariko, ni amatora yaranzwe n’ituze muri rusange. Bavuga kuri aya matora, abategetsi b’ahatandukanye ku isi bavuze ko demokarasi ya Kenya ari iyo gushimwa.
Nubwo Kenya ifite ibibazo byayo mu matora no muri demokarasi yayo, aya matora yagaragaje ko yaba urugero ku karere mu kubahiriza amahame y’ubutegetsi bugendera ku mategeko.
Mu myaka yashize amatora ya Kenya yaranzwe n’imvururu n’ubwicanyi ndetse impaka z’ibyayavuyemo zikarangirira mu rukiko rw’ikirenga.
Kuba kuri iyi nshuro Raila Odinga yatangaje ko yubashye ibyatangajwe n’uru rukiko – nubwo kandi avuga ko atemeranya nabyo – ibi benshi bavuze ko ari urundi rugero rwo kubaha inzego z’ubutegetsi n’amategeko.
Hejuru y’ibi, perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta nawe yavuze ko agomba kubahiriza ibyategetswe n’Urukiko rw’Ikirenga agatanga ubutegetsi mu mahoro.
Richard Kagoe, umunyamakuru wa BBC wakurikiranye aya matora, avuga ko ibi byose byarushijeho “guha icyizere abaturage ba Kenya ko demokarasi yabo ibungabunzwe”.
Mu gihe abategetsi - barimo n’abo mu karere - bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwishyuka kuri William Ruto, ku mbuga nkoranyambaga abaturage b’ibi bihugu bamwe bavuga ko amatora ya Kenya akwiye gusiga isomo ku bategetsi babo.

Isesengura ry'umunyamakuru wa BBC
Mu gitabo ‘Dare Not Linger’ cya Nelson Mandela na Mandla Langa bavuga ko ubutegetsi bugendera ku mategeko ari inkingi y’iterambere rirambye ku gihugu, kandi ko ibihugu bihera mu bukene kubera, kwikubira ubutegetsi, cyangwa imvururu n’intambara zo kumaranira ubutegetsi.
Kuva byabona ubwigenge, abaturage b’ibihugu byo mu karere nk’u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo ntibarabona guhererekanya ubutegetsi kubayeho mu mahoro.
U Burundi bubiheruka mu myaka hafi 30 ishize, naho DR Congo ibi yabibonye bwa mbere mu 2019 Joseph Kabila ashyikiriza ubutegetsi Félix Tshisekedi.
Mu Rwanda, Perezida Paul Kagame umaze imyaka 22 ku butegetsi, yahinduye Itegekonshinga ubu ashobora kubumaraho indi 14 mu gihe yakongera kwitoza, mu matora aheruka yatsinze n’amajwi 99%, ibyo abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko ari amatora aba yaranzwe n’uburiganya.
Mu Burundi, mu 2015 habaye imvururu zishingiye ku kuba Perezida yarashatse guhindura Itegekonshinga ngo yiyamamarize manda ya gatatu, hakurikiyeho imyigaragambyo yo kubyamagana hamwe na ‘coupd'État’ yaburijwemo, nyuma amatora yabaye nyuma mu 2020 Perezida Evariste Ndayishimiye yayatsinze n’amajwi 68%, nabwo abobatavugarumwe bavuga ko bibwe amajwi.
Muri Uganda, Perezida Yoweri Museveni amaze gutsinda amatora ya perezida inshuro esheshatu kuva mu 1986 kandi ashobora gukomeza kwiyamamaza abishatse.
Sudani y’Epfo, igihugu gishya kurusha ibindi ku isi, yagombaga gukora amatora ya mbere ya perezida n’abadepite mu 2015 ariko kubera umutekano mucye no kugerageza guhirika ubutegetsi no kutagira Itegekonshinga bayimurira mu 2018, aho hageze bayimurira mu 2021, naho hageze bayimurira umwaka utaha mu 2023.
Abategetsi b’iki gihugu bavuga ko kugira ngo bakoreshe amatora bashaka ko kibanza kugira agahenge no kurangira kw’intambara z’imbere mu gihugu.
Kuva imbuga nkoranyambaga zitangiye guha ijambo n’ubwisanzure rubanda, iyo hari inkuru ikomeye igezweho ya politiki n’ubutegetsi abatuye ibi bihugu by’akarere kenshi bagaragaza ko banyotewe no kugira inzego z’ubutegetsi zisigasira demokarasi mu bihugu byabo.
Gusa muri ibi bihe 'propaganda' y’ubutegetsi yifashishije itangazamakuru, amafaranga, n’imbuga nkoranyambaga ishyira hejuru abategetsi bamwe ikaberekana nk’aho ari bo bashoboye byose nk’impamvu yo kuguma ku butegetsi.
Mu bihugu birindwi bigize umuryango wa 'East African Community', Kenya na Tanzania ni byo biboneka nk’ibimaze kugira demokarasi ifite intambwe igezeho iyo bigeze ku matora no guhererekanya ubutegetsi.
Nubwo buri gihugu gifite amateka yihariye n’ibibazo bitandukanye n’iby’ikindi, amahame ya demokarasi, no kubahiriza amategeko, ni mpuzamahanga, birashoboka ko Kenya yabera urugero abaturanyi bayo ku ntambwe irimo kugaragazako imaze gutera muri ibi.














