Qatar ishima u Rwanda na RDC ku 'ntambwe ikomeye iganisha ku mahoro'

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame (ibumoso), Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani (hagati) na Perezida wa Repubilika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, bicaye mu ntebe z'imisego. Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bakikije Emir wa Qatar bamureba, Emir wa Qatar arimo kumwenyura areba Tshisekedi.

Ahavuye isanamu, Ministry of Foreign Affairs Qatar / X

Insiguro y'isanamu, Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bahuriye mu nama i Doha muri Qatar mu cyumweru gishize bahujwe na Emir wa Qatar, mu nama yatunguye benshi

Qatar ivuga ko ishima ibyatangajwe na leta y'u Rwanda na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byo kwiyemeza "guhosha no kugabanya ubushyamirane mu burasirazuba bwa Congo", bijyanye n'itangazo ry'umutwe w'inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DR Congo ryo kuva mu mujyi wa Walikale.

Ku wa gatandatu, umutwe wa M23 wavuze ko wafashe icyemezo cyo "kwimura ingabo zawo" uzikura "mu mujyi wa Walikale no mu turere tuwukikije" nyuma y'iminsi ibiri wemeje ko wafashe uwo mujyi wo mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

M23 ivuga ko ishaka ko "habaho umuti wo mu mahoro w'intambara".

Leta y'u Rwanda yavuze ko ishima icyo gikorwa cya M23 cyo "mu rwego rwo gushyigikira gahunda z'amahoro zirimo gukorwa, n'itangazo rya DRC ko ibitero byose bya FARDC na Wazalendo bizahagarara".

U Rwanda ruvuga ko rwiyemeje gukorana n'impande zose kugira ngo ibyiyemejwe bigerweho, hagamijwe kugera "ku gisubizo kirambye cya politike n'umutekano ku karere".

ONU, DRC, n'ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw'isi bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. Mu bihe bya vuba aha u Rwanda ntirwabihakanye byeruye cyangwa ngo rubyemere.

Mu kiganiro n'abanyamakuru i Kinshasa ejo ku cyumweru, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa DR Congo Thérèse Kayikwamba yavuze ko bizeye ko itangazo rya M23 rikurikirwa "n'ibikorwa bifatika", ati: "Ni ngombwa kureba uko ibyo bizigaragaza. RDC irashaka amahoro anyuze mu biganiro."

Nubwo ku wa gatandatu M23 yatangaje ko yimuye abarwanyi bayo ibakura mu mujyi wa Walikale, Radio RFI y'Abafaransa na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, ikorera muri DRC, zatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ko abarwanyi ba M23 bari bakiboneka mu mujyi wa Walikale.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Radio Okapi isubiramo amagambo ya benshi bayihaye amakuru bariyo bavuga ko inyeshyamba za M23 zikiri muri Walikale-centre. Nta cyo M23 yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi.

Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa mbere, minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Qatar ivuga ko ibyatangajwe n'u Rwanda na DRC ibibona "nk'intambwe nziza ikomeye iganisha ku kugera ku mutekano n'amahoro mu karere".

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC bari bahuriye mu nama yatunguye benshi yabereye i Doha mu murwa mukuru wa Qatar ku wa kabiri ushize, bahujwe na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Iyo nama yari "mu rwego rw'ibikorwa byo guhosha uko ibintu bimeze mu burasirazuba bwa Repubilika ya Demokarasi ya Congo", nkuko itangazo rihuriweho n'u Rwanda, DRC na Qatar ryabivuze icyo gihe.

Mu itangazo ryayo rya none, Qatar ivuga ko yizeye ko "ubu buryo bwubaka hamwe n'umwuka mwiza" ku mpande zombi bizakomeza kugira ngo habeho "kurinda abasivile no kugera ku mutekano n'iterambere".

Qatar ivuga ko ishyigikiye inzira y'amahoro ya Nairobi na Luanda, zahurijwe muri gahunda imwe ya EAC - SADC, no gucyemura amakimbirane binyuze mu biganiro n'uburyo bw'amahoro, hubahirizwa amahame yo mu mategeko mpuzamahanga.

Abakuru b'ibihugu bo mu miryango ya EAC na SADC bitezwe guhurira mu nama kuri uyu wa mbere yo mu buryo bw'ikoranabuhanga ry'iyakure, biga ku buryo bwo kugera ku mahoro n'umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Iyo nama ikurikiye iy'abaminisitiri bo muri EAC na SADC yabereye i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe ku wa mbere w'icyumweru gishize.