Iran: Bakiriye nk‘intwari’ umukinnyi wo kurira warenze ku itegeko rya Hijab

Ahavuye isanamu, EPA
Abantu benshi bagiye ku kibuga cy’indege cya Tehran muri Iran kwishimira umukinnyi wo kurira wakoze irushanwa muri Korea y’Epfo atambaye igitambaro mu mutwe, bamwita “intwari”.
Elnaz Rekabi w’imyaka 33, yarenze ku itegeko rikaze rya Iran – ariko nyuma avuga ko hijab ye yavuyemo “atabigambiriye”.
Benshi bashidikanya iyo mpamvu yatanze mu butumwa yanditse kuri Instagram, bavugiye kuri televiziyo ya leta ku kibuga cy’indege ko babona yarahatiwe kuvuga atyo.
Iran igeramiwe n’imyigaragambyo ikomeye yamagana amategeko ya hijab n’abategetsi b’idini.
Abagore muri Iran bategetswe kwambara imyenda irekuye umubiri kandi ihishe umusatsi wabo, amaboko n’amaguru.
Abakinnyi b’abagore nabo bagomba kubyubahiriza iyo bahagarariye Iran mu marushanwa mu mahanga.
Rekabi yagiye muri Korea y’Epfo kuwa gatatu ushize, agiye kurushanwa mu mikino ya Aziya izwi nka IFSC.
Agarutse, umuryango we wamusanganiye ku kibuga cy’indege aho yahobewe ndetse agahabwa indabo nyinshi. Yari yahishe umusatsi yambaye ingofero y’umupira hamwe n’ingofero ya baseball.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu amagana bamushyigikiye bari ku kibuga cy’indege ubwo yahageraga bagakoma amashyi baririmba ngo “Elnaz ni intwari”.
Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na X. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha X amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.
Impera ya X ubutumwa
Itangazamakuru rya leta nyuma ryatangaje ikiganiro bagiranye, aho asubiramo igisobanuro yatanze kuri Instagram cyo kurira umusatsi we ugaragara.
Yagize ati: “Nahamagawe ntunguwe ntategujwe ngo njye kurushanwa mu gihe nari ndi mu rwambariro rw’abagore.
“Nari mpuze ndi kwambara inkweto zanjye ntunganya ibikoresho byanjye nibagirwa kwambara hijab, nakagombye kuba narayambaye.”

Ahavuye isanamu, BORNA NEWS AGENCY/EPA
Rekabi yavuze ko hari “abavuze nabi cyane” kuri video aboneka arimo kurushanwa, kandi yumvise “binshyizeho igitutu”.
Ati: “Imana ishimwe, nagarutse muri Iran amahoro kandi meze neza. Kandi ndasaba imbabazi abaturage ba Iran ku kubyibazaho n’impungenge zabo.”
Yahakanye kandi amakuru ko amaze igihe atabasha kuvugana n’umuryango we n’inshuti, kandi ko yaba yaravuye muri Korea mbere y’igihe cyari giteganyijwe.
Ati: “Ibyo ntabyabayeho. Twagarutse muri Iran nk’uko byari biteganyijwe.”
Nyuma y’ibyanditswe kuri ‘post’ ya Rekabi kuri Instagram kuwa kabiri nimugoroba, umunyamakuru Rana Rahimpour wa BBC ishami ry’igi-Perse yavuze ko kuri benshi imvugo yakoresheje bayibona nk’aho yabihatiwe.
Rana yongeraho ko mu bihe bishize, abandi bakinnyi b’abagore ba Iran bagiye mu marushanwa hanze ntibahishe umusatsi wabo bashyizweho igitutu n’abategetsi ba Iran ngo basabe imbabazi nka gutya. Bamwe muri bo bahisemo kudasubira muri Iran.
Benshi mu bigeze gufungwa bavuze ko bahatiwe n’inzego z’umutekano “kwibeshyera” bigatambutswa kuri televiziyo ya leta.

Ahavuye isanamu, AFP
Rekabi yafashwe nk’ikirango gishya cy’imyigaragambyo irwanya leta iyobowe n’abagore muri Iran nyuma y’uko ku cyumweru video arimo kurushanwa kurira muri Korea ikwirakwiriye cyane.
Iyi myigaragambyo yakomotse ku rupfu rwa Mahsa Amini, umugore w’imyaka 22 wapfuye ari mu maboko ya polisi y’imyifatire i Tehran mu kwezi gushize kwa Nzeri ashinjwa kutambara neza igitambaro cyo mu mutwe.
Polisi yahakanye amakuru ko yakubiswe ndembo mu mutwe bikamuviramo gupfa, ivuga ko yishwe n’umutima bitunguranye.
Kuwa mbere, hari uwahaye amakuru BBC ishami ry’igi-Perse ko inshuti n’umuryango ba Elnaz Rekabi batabashije kuvugana nawe nyuma y’uko yari yajyanywe guhura n’umutegetsi wa Iran.
Hari amakuru ko passport ye na telephone byari byafatiriwe kandi ko yariyavuye kuri hotel yari acumbitsemo i Seoul iminsi ibiri mbere yaho.
Ambasade ya Iran yahakanye yeruye ibi ibyita “fake news, ibinyoma n’amakuru atari ukuri” kuri we, ivuga ko Rekabi yavuze i Seoul nyuma y’uko iyo mikino irangiye.
International Federation of Sport Climbing (IFSC) yavuze ko yakomeje kuvugana na Rekabi n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo kurira muri Iran, kandi irimo “kugerageza kumenya ibyabaye”.
Iti: “IFSC ishyigikira byuzuye uburenganzira bw’abakinnyi, amahitamo yabo, n’uburenganzira bwo kuvuga bisanzuye.”













