'Turishimira ubuzima bwe kurusha uko tubabajwe n'urupfu rwe' - Nesta Butera umuhungu wa Natty Dread

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Natty Dread
- Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nairobi
'Nimukundane, nk'umuryango, nk'igihugu, nk'abantu kuko ari cyo cy'ingenzi, ntimutwarwe n'urwango', ni ubutumwa bwa Natty Dread yatanze mbere y'uko apfaku wa gatandatu, nk'uko umuhungu we mukuru Nesta Butera abivuga, kandi ko ari ubutumwa yakunze gutanga na mbere.
"Natty Dread ni we munyamuziki wa Reggae uruta abandi u Rwanda rwagize", ni ibivugwa na Rasta Gaston Munyengango wo mu Rwanda, uvuga ko inyuma ya Bob Marley kuri we undi muhanzi wa Reggae akunda ari Natty Dread.
Amazina ye ni Raphael Narcisse Mitali ariko abantu benshi bamuzi nka Natty Dread, "yasinziriye mu mahoro menshi" ku wa gatandatu mu gitondo i Hamburg mu Budage, nk'uko umuhungu we Nesta wari uhari kandi wari umaze iminsi umurwaje yabibwiye BBC.
Mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bishize ni bwo yatangiye kumererwa nabi, yari amaze igihe arwana n'indwara ya 'cancer'. Nesta avuga ko mu bihe bye bya nyuma Natty "yaratubwiye ati 'ntimubabare, nimwishime kandi muzishimire ubuzima bwanjye'.
Ati: "Ni yo mpamvu ubu turi kwishimira ubuzima bwe kurusha uko tubabajwe n'urupfu rwe."
1996
Ubwo navuganaga kuri telefone na Nesta mu gitondo ku cyumweru, ari mu Budage aho aba ari na ho se yivurizaga, yari atuje kandi ijwi rye ritumvikanamo agahinda, ndetse twanyuzagamo tugaseka. Yishimiraga ko yasangaga na njye hari ibyo nzi kuri papa we, bimwe dusanga kera twigeze kubihuriramo, tutaziranye.
Mu buzima bwanjye, bwa mbere njya muri 'concert' y'umuhanzi, yari iya Natty Dread, hari kuri stade Amahoro mu 1996, ni bwobwa mbere nari mbonye umurasta w'icyamamare, ufite ibisage biremire cyane, yari umugabo kandi w'ibigango. Ariko by'umwihariko mu bo bari kumwe icyo gihe harimo na Cedella Booker, nyina wa Bob Marley. Byari ibintu bidasanzwe.
Nari umuhungu mutoya uciye akenge, ndibuka buri kantu kose uwo munsi, ndibuka uko yaririmbye indirimbo azwiho cyane mu Banyarwanda, 'Hobe Rwanda (Ab'IwacuMuraho)' n'uburyo yateruraga ati: "Hobe hobe hobe" maze abantu ibihumbi basabwe n'ibyishimo buzuye imbere ye mu kibuga cy'umupira w'amaguru cya stade bagasubiramo bati "ab'iwacu muraho".
Ndibuka ubutumwa bw'urukundo bwa Natty muri iki gihe u Rwanda rwari rukiva muri jenoside, ndibuka akantu kose nabonye kabereye aho kuri stade Amahoro, ntibyari ibisanzwe kuri jye.
- Nesta Butera: "Hariya icyo gihe nanjye nari mpari!"
- Njyewentangaye cyane: "Ni byo?!"
- Nesta Butera: "Yego rwose, nari umwana muto, ariko papa yari yangendanye, nari mpari ndabyibuka."
Twembi turaseka, buri umwe yishimiye kumenya ko undi yari ahari.
- Jyewe: "Mu ndirimbo 'Hobe Rwanda' aho avuga ngo 'Uraho Nesta we!' Ni wowe aririmba?"
- Nesta, aseka kandi yishimye: "Yego rwose, uwo yari njyewe".
Natty Dread ari mu bahanzi ba mbere bakomeye baturutse mu mahanga – nubwo yari iwabo – baje gutaramira mu Rwanda nyuma ya jenoside, ni bwo bwa mbere kandi Natty yari aje gutaramira mu Rwanda, igihugu cye.
Icyo gihe kandi abo muri Kenya na Uganda na bo baboneyeho, aho yakoze ibitaramo ari kumwe na Cedella Booker, nk'uko Nesta Butera abivuga.
Natty Dread yakoze ibitaramo byinshi ahantu hatandukanye ku isi nk'uko yabivuze mbere, mu bihugu byinshi birimo Uganda – igihugu yavukiyemo kuko ababyeyi be b'Abanyarwanda bari impunzi, Kenya, Ghana, Israel, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuholandi, Leta Zunze ubumwe za Amerika, Jamaica n'ahandi.
Natty 'inshuti ya Bob Marley'
RaphaelMitali yavukiye muri Uganda mu kwezi kwa kane mu 1964 nk'uko Butera abivuga, nyuma we n'umuryango we bagiye kuba muri Kenya akiri muto.
Bob Marley ubwo yageraga muri Kenya mu mpera z'imyaka y'i 1970 yahuye na Mitali wari umuhungu urimo kubyiruka, kuva ubwo byinshi byarahindutse mu buzima bwe, afata izina Natty Dread rya 'Album'ya Bob Marley yari ikunzwe muri iyo myaka.
Iby'ubucuti bwa Bob Marley na Natty Dread, na Nesta Butera abiziho, ndetse izina rye rirabishimangira.

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Natty Dread
Yagize ati: "Birumvikana hari mbere y'uko mbaho, ariko ibyo nzi ni uko igihe bahuye bahise baba inshuti, nibaza ko bahuye ubwo data yari akiba muri Kenya, nyuma y'aho yabaye inshuti n'umuryango we, ni nako yabaye inshuti ya nyina wa Bob akamujyana muri Kenya, Uganda no mu Rwanda."
Yongeraho ati: "Bari inshuti rwose kandi yigiye byinshi kuri Bob Marley mu gihe bari baziranye kandi n'umuziki we awukomora ku gihe yamaranye na Bob."
- Jyewe: "Ubwo izina ryawe ntiriva kuri ubwo bucuti?"
- Nesta, nanone aseka: "Yego rwose, nitiriwe Robert Nesta Marley tuzi nka Bob Marley, yewe n'igihe nagize amahirwe yo guhura na nyina wa Bob Marley yishimiye cyane kumenya ko [data] yanyise izina ry'umuhungu we, byaramushimishije cyane. Nanjye biranshimisha kuba mfite iryo zina."
Umurage we urumvikana henshi ku isi

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Natty Dread
Natty Dread, ufite abana barindwi, yabaye mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Ubusuwisi, n'Ubudage kandi yataramiye mu bihugu byinshi, 'album' ye yise 'My Reggae' yo mu 1998 iriho indirimbo nka 'Hobe Rwanda', 'Gigi', 'Bob is a prophet', 'Holy nation' n'izindi… ni imwe mu zakunzwe cyane.
Rasta Gaston Munyengango, wakunze Natty na Bob Marley kugeza ubwo abaye umu-rasta w'ibisage, yambwiye ko nk'uko yibuka Bob Marley igihe cyose azakomeza no kwibuka Natty nk'umuhanzi ukomeye wa Reggae.
Rasta Gaston Munyengango yakunze Natty na Bob Marley kugeza ubwo na we abaye umu-rasta w'ibisage, avuga ko nk'uko yibuka Bob Marley, igihe cyose azakomeza no kwibuka Natty nk'umuhanzi ukomeye wa Reggae.
Ati: "Kuri njye nyuma ya Bob nta wundi uza ni Natty, yambereye icyitegererezo mu rugendo rwo kuba umu-rasta, by'umwihariko kuko tunahuje igihugu. Umurage we tuzawukomeza."
Nesta Butera, na we wateye ikirenge mu cya se muri muzika, avuga ko ahantu hose Natty yaciye "yakoze ku bantu benshi, yagize inshuti nyinshi, kandi benshi bababajwen'uko yatabarutse".
Nesta yongeraho ati: "Abantu barimo kutwandikira ubutumwa buvuye henshi ku isi, turi kwakira ubuvuye muri Amerika, muri Israel, mu Busuwisi, muri Uganda, mu Rwanda, mu Burundi, Congo, Tanzania, Jamaica…Umurage we nta kabuza uzibukwa henshi ku isi."













