Amagambo ya Kagame 'ateje inkeke itaziguye ku mutekano' wa Victoire Ingabire – abanyamategeko be

Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda Victoire Ingabire, ahanze amaso, ari mu rukiko rukuru i Kigali, mu Rwanda, ku itariki ya 13 Werurwe (3) mu mwaka wa 2024

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Victoire Ingabire amaze igihe anenga bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame
    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Abanyamategeko b'umunyapolitike Victoire Ingabire utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda bavuga ko bahangayikishijwe cyane n'amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu ruhame mu mpera y'icyumweru gishize, bavuga ko akurikiye ayandi yamuvuzeho mbere "ateje inkeke itaziguye ku mutekano we".

Ku wa gatandatu ushize, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku ihuriro ngarukamwaka rya 17 rya Unity Club, umuryango uhuriyemo abategetsi muri leta n'abahoze ari abategetsi muri leta n'abagabo cyangwa abagore babo. Uyoborwa n'umugore we Jeannette Kagame.

Muri iryo jambo ryanyuze kuri radiyo na televiziyo by'igihugu muri ako kanya, Kagame yagize ati: "... Hari abo bandi mureba bari aho bidegembya, n'abo twababariye twavanye aho bari bari bafunzwe ...

"Murabazi.... Ndetse bakogezwa n'abantu bo hanze, bakavuga ko ari ibitangaza, ko barwanira demokarasi, barwanira ibyo ntazi barwanira.

"Buriya na bo, ariko turaza [akora ikimenyetso cy'intoki cyo gufunga], uzi ya masaha bamanika ku nkuta? Iyo yashizemo uruvire ['levure', umuti] bagira batya [akaraga ikiganza gifunze] bakarwongeramo kugira ngo yongere ikore. Turaza kurwongeramo."

Kagame yavuze ko iyi ari inama ajya (atanga) kandi ko iyo umuntu afite mu mutwe hazima yumva.

Yongeyeho ati: "Ariko ku kibazo cy'ubuzima bw'igihugu cyacu n'Abanyarwanda, n'aho tuvuye n'aho tugeze, n'aho dushaka kujya, ibyo bifite aho bigarukira – kugerageza kubihungabanya bifite aho bikwiye kugarukira."

"Ariko kandi niba [hari] n'uwashakaga kwiga yakabaye yiga, na bwo arebe mu mateka yo mu myaka ishize micyeya, byinshi nk'igihugu dusezerana, dusezeranya, birakorwa. Birakorwa nta mususu, abavuga bakavuga, abagororwa bakagororwa."

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame arimo kuvuga ijambo, mu ihuriro ngarukamwaka rya 17 rya Unity Club, i Kigali, ku itariki ya 16 Ugushyingo (11) mu mwaka wa 2024.

Ahavuye isanamu, Paul Kagame / Flickr

Insiguro y'isanamu, Perezida Kagame yaburiye "abogezwa n'abantu bo hanze" bababwira ko "barwanira demokarasi"
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nubwo muri iryo jambo nta ho Kagame yavuze mu izina Victoire Ingabire, umukuru w'ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n'ubutegetsi, abanyamategeko be batanu b'abanyamahanga basanga ari we yakomozagaho.

Abo banyamategeko bavuze ko ayo magambo akurikiye andi magambo "asebanya ndetse ya rutwitsi mu buryo butarimo ubushishozi", bavuga ko Kagame yavuze muri Nyakanga (7) uyu mwaka, avuga ko ibya Ingabire bitazarangira neza kandi ko leta izamushakira igisubizo gikwiye, ndetse akavuga (mu Cyongereza) ko Ingabire ari "akagore [kavuka ku] k'umujenosideri".

Hari ku itariki ya 9 Nyakanga ku Mulindi mu majyaruguru y'igihugu, ubwo Kagame yaganiraga na bamwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, iminsi micye mbere yuko haba amatora ya perezida.

Mu itangazo basohoye ejo ku wa kabiri, abanyamategeko ba Ingabire bavuze ko amagambo nk'ayo agomba no kureberwa mu mujyo umwe na raporo nyinshi zicukumbuye zivuga kuri bamwe mu bo mu ishyaka rya Ingabire n'abo bakoranye bibasiwe mu buryo budakurikije amategeko, abatawe muri yombi nta mpamvu, abakorewe iyicarubozo, ababuriwe irengero cyangwa abishwe.

Nta cyo leta y'u Rwanda yari yavuga ku mugaragaro kuri iryo tangazo, ariko yagiye ihakana raporo zitandukanye z'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu zivuga kuri ibyo birego, ivuga ko nta shingiro bifite kandi ko bigamije guhindanya isura y'u Rwanda.

Abo banyamategeko bavuga ko ayo magambo ya Perezida Kagame ashishikariza ndetse agatuma Abanyarwanda bakomeye bashirika ubwoba bwo "gushyira inkeke z'urugomo kuri Madamu Ingabire".

"Umukiliya wacu ahangayikishijwe cyane n'umutekano we kubera ibyo, by'umwihariko kuko amategeko amubuza kuva mu Rwanda, ndetse akaba agomba kuba mu rugo [imuhira] mu Rwanda aho aherereye n'ingendo ze bizwi kandi bikurikiranwa."

Bavuga ko ubusabe bwa Ingabire bwose bwo kuva mu Rwanda akajya gusura umuryango we i Burayi, "akanamarana igihe n'umugabo we urwaye cyane bwirengagijwe".

Abo banyamategeko bibutsa leta y'u Rwanda ko Ingabire naramuka agiriwe nabi izabiryozwa, bakanasaba Kagame kwamagana ku mugaragaro amagerageza ayo ari yo yose yo gushyira ubuzima bwa Ingabire ku nkeke, akizeza umutekano we, no kwemera ubusabe bwe bwo kuva mu Rwanda akajya gusura umuryango we amaze imyaka 14 yaratandukanyijwe na wo.