Claudia Sheinbaum: Menya uyu mugore wa mbere watorewe kuba perezida wa Mexico

Ahavuye isanamu, Getty Images
“Iyo yinjiye mu nama abakozi be bose bahita bicara bemye”, ni amagambo y’umwe mu bakoranye na we ubwo Claudia Sheinbaum yari ‘mayor’ w’umurwa mukuru wa Mexique/Mexico witwa Mexico City, uvuga ko ari umugore w’ibikorwa n’amagambo macye.
“Sinzabatenguha”, ni kimwe mu byo yijeje imbaga y’abantu bari bategereje ijambo rye mu murwa mukuru nyuma y’uko bimenyekanye ko ari we wegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu n’amajwi hafi 60%.
Mu ijambo rye, yagize ati: “Ku nshuro ya mbere mu myaka 200 ya repubulika, ngiye kuba perezida wa mbere w’umugore wa Mexico. Kandi nk’uko nabivuzeho mbere, ntabwo nje njyenyine.”
Claudia agiye gusimbura uwo afata nk’ikitegererezo muri politike, Andrés Manuel López Obrador uzamushyikiriza ubutegetsi tariki 01 Ukwakira(10) uyu mwaka.
Inkomoko mu bayahudi
Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 yavukiye kandi akurira mu murwa mukuru Mexico City. Abo akomokaho ku ruhande rwa nyina ni abayahudi bahungiye Aba-Nazi babahigaga muri Amerika y’Epfo, naho abo ku ruhande rwa se ni abazungu bakomoka muri Lithuania.
Agiye kuba umuntu wa mbere ufite inkomoko mu bayahudi ugiye gutegeka iki gihugu cyiganjemo ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.
Claudia yarize araminuza abona impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘energy engineering’, yamaze imyaka myinshi akorera ubushakashastsi muri ‘laboratoire’ ikomeye yo muri California yiga ku ikoreshwa ry’ingufu muri Mexico nyuma aba inzobere mu ihindagurika ry’ikirere.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu biganiro bye byabaye mbere, Claudia yavuze ko “yemera ‘science’”. Ubuhanga bwe n’ubushakashatsi yakoze byatumye aba umunyamabanga ushinzwe ibidukikije muri leta y’umurwa mukuru ubwo Andrés Manuel López Obrador yari ‘mayor’ w’uyu mujyi.
Nibwo urugendo rwe muri politike rwafashe intera. Ndetse mu 2018 yabaye ‘mayor’ wa mbere w’umugore wa Mexico City umwanya yavuyeho mu 2023 kugira ngo yiyamamarize kuba perezida.
Claudia Sheinbaum afite igihembo cya Nobel asangiye n’itsinda ry’abandi bahanga muri siyanse kubera ubushakashatsi bakoze ku ihindagurika ry’ikirere.
Abamuzi bavuga ko ari umugore w’ibikorwa, udakunda kwitaka no kuvuga ibigwi bye n’ibyo yagezeho, buri gihe akarata akazi kakozwe n’itsinda. Mu biganiro iyo abajijwe ku gihembo cye cya Nobel asubiza kenshi uburyo we n’abandi bakoranye bakoze akazi gakomeye.
Claudia afite abana babiri n’umwuzukuru umwe. Umugabo we, Jesús María Tarriba, muri iki gihe ni umukozi wa Bank of Mexico, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.
Ingorane zimuri imbere
Mexico/Mexique ni igihugu gikungahaye ku bitoro ariko cyugarijwe n’ibibazo byinshi, birimo icy’abimukira ubu bageze ku rugero rutigeze rubaho mbere, hamwe n’amatsinda y’abagizi ba nabi akomeje guhungabanya umutekano wa Mexico.
Claudia yiyita umuntu “ukunda cyane akazi” kandi “urangwa na gahunda”, ariko ibyo byonyine abasesenguzi bavuga ko bidahagije ngo arangize ibibazo bya Mexico.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu bibazo bihanze Mexico kandi harimo urugomo n'ubugizi bwa nabi bukorerwa abagore mu ngo, kimwe mu bibazo Claudia mu kwiyamamaza kwe yavuze ko nk'umugore azahagurukira by'umwihariko.
Mu ijambo ry’intsinzi, Claudia yavuze ko azakomeza kubakira “ku byari byagezweho” na López Obrador.
Abasesenguzi bamwe banenga ko Claudia ashobora kuzategekerwamo na Obrador, ariko mu ijambo rye yabwiye igihugu ko we na Obrador “turi abantu batandukanye”, yizeza kuzahindura byinshi mu nyungu za rubanda.













