Akaga n’icyizere ku Barundi barimo kwisuka mu Bubiligi baciye muri Serbia

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umubare munini w’Abarundi urimo kuboneka ku bigo by’abasaba ubuhungiro mu Bubiligi ku buryo bitakibasha kubakira bose bikaba ngombwa ko hari benshi barara ku mihanda no muri parike rusange.
Abarundi bamwe basanzwe batuye mu Bubiligi, nka Josephine Nkunzimana, barimo gufasha iby’ibanze aba bavuye iwabo bagaca muri Serbia baje gusaba ubuhungiro mu Bubiligi aho bizeye imibereho myiza.
Muri iyi minsi, ku mbunga nkoranyambaga haboneka amatangazo y'abantu mu Burundi bashishikariza Abarundi kubagana bakabageza muri Serbia.
Mu kwezi gushize igipolisi cy'u Burundi cyerekanye abantu batatu (abagabo babiri n'umugore umwe) bashinjwa kwambura abantu utwabo mu butekamutwe ko babajyana muri Serbia n'ahandi.
Imiterere y’ikibazo, cyangwa amahirwe kuri bamwe
Mu 2020 ku gihe cy’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, u Burundi bwumvikanye na Serbia amasezerano atandukanye y’ubufatanye bushingiye ku nyungu.
Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka inteko ishingamategeko y’u Burundi yemeje ariya masezerano yo mu 2020.
BBC ntiyabashije kubona amasezerano ya Serbia n'Uburundi, gusa bivugwa ko arimo ibintu bigera ku 10 byumvikanyweho n’ibihugu byombi birimo gufashanya mu ishoramari, uburezi, politike, umutekano n’ibindi…
Ikinyamakuru La Libre Belgique gisubiramo Dirk Van den Bulck, komiseri mukuru w’Ububiligi ushinzwe impunzi n’abadafite igihugu avuga ko “Abarundi badasabwa Visa kwinjira muri Serbia”, nk’imwe mu mpamvu ituma benshi ubu ariho barimo guturuka baza mu Bubiligi.
Serbia ntabwo ari igihugu kiri mu bigize Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) ariko ibihugu bituranyi byayo nka Hongrie cyangwa Romanie biri mu muryango w’ibyo bihugu bitanga amahirwe y’akazi, imibereho, n’uburenganzira ku mpunzi zibihungiyeho.

Ahavuye isanamu, Google
Dirk Van den Bulck yabwiye La Libre Belgique ko Abarundi baca muri Ethiopia na Turkiya mbere yo kwinjira muri Serbia, aha bakahava n’inzira z’ubutaka bagana muri Romania ubundi bakerekeza mu Bubiligi aho baba bizeye ubuhungiro no gusanga inshuti cyangwa imiryango.
Josephine Nkunzimana umwe mu Barundi batuye mu Bubiligi barimo gukora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo bahageze batarakirwa barara hanze, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bagerayo “barushye cyane kandi nta kintu bakigira”.
Ni nyuma y’urugendo rw’imodoka, na za gari ya moshi ruca mu bihugu hagati ya bitandatu n’umunani kugira ngo bagere mu Bubiligi, nk'uko abivuga.
Nkunzimana ati: “Niyo wavuga ngo waje witeguye ibibera mu nzira ni byinshi cyane, ubwo buzima bwo kurara kuri za gare, ukarara mu mihanda si ibintu umuntu ashobora kuba yariteguye.”
Urwo ni urugendo rutwara hagati ya miliyoni 10 na 15 z’amarundi cyangwa akanarenga, nk’uko Nkunzimana uhura nabo kenshi abivuga.
Ati: “Ukibuka ko iyo bagufashe uca muri kimwe muri ibyo bihugu bagusubiza inyuma, uko bagufata kenshi niko bigusaba amafaranga menshi yo kuriha ingendo nanone.”
Kubera iki Ububiligi?
Abenshi mu barimo gukora izi ngendo zo gushaka imibereho biganjemo urubyiruko ruba rwizeye imibereho myiza ahandi kurusha iwabo mu Burundi.
Mu kwezi kwa karindwi Ububiligi bwakiriye Abarundi 263 basaba ubuhungiro bavuye ku 112 mukwa gatandatu na 34 mu kwa gatanu, ikinyamakuru La Libre Belgique kivuga ko abo ari inshuro umunani z’ababusabye mu mezi atatu yari ashize.
U Burundi ubu ni igihugu cya gatatu cy’abaturage benshi basaba ubuhungiro mu Bubiligi inyuma ya Afghanistan na Syria, kiri imbere kandi ya Palestina na Eritrea ndetse na Ukraine, nk’uko La Libre Belgique ikomeza ibivuga.
U Burundi nicyo gihugu gikennye kurusha ibindi ku isi hashingiwe kuri raporo ya Banki y’isi y’umusaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka.
Ibintu byarushijeho kumera nabi muri iki gihe aho ibiciro by’ubuzima byazamutse kubera ibura ry’ibitoro.
Mu bihe bigoye nk’ibyo, gushakira ubuzima ahandi, nk’Iburayi, ni inzozi za benshi mu rubyiruko.
Ububiligi, igihugu cyakoronije Uburundi, gisanzwe gituyemo abarundi benshi bityo aberekezayo baba bizeye gusangayo inshuti, abavandimwe, cyangwa ababagirira impuhwe kandi b’iwabo nka Josephine Nkunzimana.
Ububiligi kandi bubaha icyizere kuko umwaka ushize 96% by’abasaba ubuhungiro mu Bubiligi bavuye mu Burundi babwemerewe, umubare uri hejuru ugereranyije n’ababusaba bo mu bindi bihugu, nk’uko La Libre Belgique ibivuga.
Ubu byifashe nabi
Mu minsi ishize hagiye haboneka amatangazo y’Abarundi baba mu Bubiligi batabariza bagenzi babo bahageze badafite icyo kurya, icyo kwambara n’aho gukinga umusaya.
Havuzwe kandi inkuru y’umwe mu Barundi wapfiriye muri uru rugendo agerageza kwambuka umugezi ngo yinjire mu Budage, nk’uko ikinyamakuru Region Week kibivuga kibicyesha ishyirahamwe ONLCT:Où est ton frère ryo mu Burundi rirwanya gucuruza abantu, n’ibyaha bikorerwa abana n’abagore.
Josephine Nkunzimana uri mu barimo gufasha, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abari mu kaga cyane cyane ari abagabo.
Ati: “Muri rusange ni abahungu kuko nibo batagira iyo bajya, kuko hano uri umukobwa cyangwa [uri umugore] uri kumwe n’umwana ushobora kwinjira muri centre [yakira impunzi] Ububiligi bugatangira bukagufasha. Ariko umuhungu cyangwa umugabo yizanye wenyine biragoye guhita bamwakira.”
Nkunzimana avuga ko hari abo yakiriye iwe, hari abo afasha bari hanze, n’abo asabira indaro ahandi “k’umuntu wese w’Umurundi wumva iki kibazo n’uwo utazi uramufasha”.
Avuga ko Ububiligi ubu bwita cyane ku mpunzi ziva muri Ukraine ahari intambara kurusha iziri kuva mu bindi bihugu.
Mu kwezi gushize, umwe mu miryango ifasha w'i Sarajevo muri Bosnia - Herzegovina watabarije abarimo kuwugeraho benshi bakeneye ibikoresho by'abana n'abagore biganjemo abava muri Afghanistan (90%) no mu Burundi.
Ishyirahamwe ONLCT: Où est ton frère rivuga ko leta y’u Burundi ikwiye gucunga neza amasezerano ifitanye na Serbia kugira ngo “atavamo guteza ibibazo ibindi bihugu bituranye na Serbia”.













