'Iyo ushakanye n'umututsikazi ugomba kwitonda cyane' – Amagambo ya Gen. Ekenge arimo kwamaganwa

Sylvain Ekenge

Ahavuye isanamu, fardc

Mu kiganiro 'Plateau Special' ku wa gatandatu kuri televiziyo y'igihugu ya RD Congo umuvugizi w'igisirikare yavuze amagambo ari kwamaganwa na bamwe nk'amagambo y'urwango no kwibasira igice cy'abantu by'umwihariko abagore bo mu bwoko bw'abatutsi.

Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yabajijwe n'umunyamakuru ngo amubwire ku ngingo bita "ubwenge" – ikoreshwa na bamwe muri RD Congo nko gusobanura 'amayeri y'inabi' Ekenge avuga ko ari "ay'Abanyarwanda, by'umwihariko abatutsi".

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko "mu guhindura umututsikazi ikimenyetso cy'umwanzi, ubutegetsi buteguye ubugome mu ntekerezo bw'ingaruka [zirimo]: guhezwa, kwandagazwa, guca imiryango no gushyira [abantu] mu kaga nyako."

Mu buryo bigaragara ko yateguye, Ekenge yarondoye ibintu bibi avuga ko bishingiye kuri icyo yita "ubwenge" avuga ko "leta y'u Rwanda yakigize umuco bigisha abana kuva ari bato kugira ngo bahinduke abagambanyi".

Ibi yavuze nta kimenyetso kibihamya yagaragaje kandi nta muco nk'uwo uzwi wigishwa mu Rwanda.

Ibyo Ekenge yavuze abishingiye ku "ubwenge" nk'amayeri mabi, yabihuje no gushinja u Rwanda ko "rusinya amasezerano ntiruyubahirize".

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibyavuzwe na Ekenge, abihuza n'ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n'ibitero by'amabombe no kwibasira abatutsi b'Abanyecongo, n'abanyamulenge.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Leta ya DR Congo n'igisirikare bivuga ko biri mu ntambara n'u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo aho bashinja ingabo z'u Rwanda kuba ari zo zirwana zifatanyije n'inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ibice bitandukanye n'imijyi mu ntara za Kivu zombi.

Leta y'u Rwanda na yo ishinja Kinshasa n'ingabo za DRC gufatanya n'inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Kinshasa na Kigali, buri ruhande ruhakana ibyo rushinjwa, nubwo bwose ibyo baregana byemejwe na raporo zitandukanye z'inzobere za ONU.

Mu buryo budasanzwe, umuvugizi w'igisirikare cya Congo yabajijwe kuvuga ku gushyingirwa, Ekenge ahita avuga kuri iyo ngingo ati:

"Uyu munsi iyo ushakanye n'umugore w'umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n'umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n'umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…"

Aya magambo yamaganywe n'abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari ay'urwango, adafite ishingiro, kandi ashobora gushishikariza ubugizi bwa nabi, kwicwa no kwibasirwa kw'abo muri ubwo bwoko. Gusa hari n'abagaragaje ko bashyigikiye ibi yavuze cyangwa se ari ko babyemera.

Bertrand Bisimwa, umwe mu bakuriye umutwe wa AFC/M23 yanenze ibyavuzwe na Ekenge, abihereyeho avuga ko "igisirikare [cya RDC] gihagurukiye intambara yo kurimbura ubwoko".

Mu itangazo, umutwe wa AFC/M23 wavuze ko ibyo Gen. Maj. Ekenge yavuze bigaragaza "inkubiri nyayo" irimo kuba muri RD Congo "y'urwango ku batutsi, yemewe, iteguwe kandi itangazwa n'ubutegetsi bwa Kinshasa".

Yongeraho iti: "Iyo ubutegetsi buretse amagambo apyinagaza ubwoko bwose agakwira, by'umwihariko ku bagore n'abana, ntibiba bikiri ibintu byoroheje. Biba birimo ubufatanye bwa politike."

Minisitiri Nduhungirehe, ku rubuga X, yanditse ko kubera ibi byavuzwe na Ekenge avuga ku bagore b'abatutsikazi, "nagira ikimwaro, cyangwa abigiriwemo inama n'inshuti ze zo mu burengerazuba, Perezida Tshisekedi vuba aha ashobora kwirukana General Ekenge".

Yongeraho ati: "Ariko ibyo ntibikuraho ko uku kugana ku kuzimu kwa jenoside, imbere yo guceceka kw'amahanga (nko mu 1994), ari icyago gikomeye ku karere n'u Rwanda by'umwihariko, rutazigera rwemera ko amateka yarwo mabi yisubiramo".

Umutwe wa M23 ugizwe n'Abanyecongo b'abatutsi n'ayandi moko y'Abanyecongo nk'uko ubivuga, mu byo urwanira uvuga ko harimo guhagarika ubutegetsi bubi, ubugizi bwa nabi, imvugo z'urwango, ubwicanyi, n'ubuhunzi by'umwihariko ku banye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo n'abatutsi.

Gen Ekenge yavuze ko ubutegetsi bw'u Rwanda ari bwo "bwiyemeje guhungabanya RDC n'inzego zayo", ko "abasirikare bakuru [ba FARDC] bafunzwe ni abashukashutswe n'Abanyarwanda".

Ekenge nta gihamya yagaragaje cy'ibi yavuze kandi benshi mu basirikare bakuru ba FARDC baherutse gutabwa muri yombintibaraburanishwa.

Gen Ekenge mu magambo ye igihugu cye kiri mu ntambara n'u Rwanda
Insiguro y'isanamu, Gen Ekenge mu magambo ye igihugu cye kiri mu ntambara n'u Rwanda

Uruhande rwa AFC/M23 hamwe n'imiryango ya bamwe muri abo basirikare bakuru bafunze, harimo ab'Abanyamulenge, bavuga ko "bazira ubwoko bwabo", ibi na byo nta kimenyetso ntakuka kibihamya.

Ekenge - uvuga ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy'imyaka amaze mu gisirikare yakoreye mu ntara za Kivu y'Epfo, Kivu ya Ruguru na Ituri – yavuze ko intambara igisirikare avugira kirimo kiri kuyirwana n'u Rwanda ashinja ko "rwafashe igice cy'igihugu cyacu" gusa ko "amaherezo kizabohorwa" kigasubira ku busugire bwa Congo.

Ibiganiro bihuza leta ya Kinshasa na AFC/M23 i Doha muri Qatar ubu bisa n'ibyahagaze bitageze ku ntego yo kumvikana ku masezerano y'amahoro no guhagarika intamabara.

Muri iki cyumweru humvikanye imirwano hagati y'izi mpande mu ntara ya Kivu y'Epfo, imirwano ikomeye mu gace ka Makobola muri teritwari ya Fizi muri kilometero zigera kuri 30 mu majyepfo ya Uvira, n'ibitero by'ingende mu mujyi wa Uvira. Kugeza ubu, nta kimenyetso cyerekana ko kugera ku mahoro no kumvikana biri hafi.

Mu kiganiro kuri televiziyo Gen Ekenge yasabwe kugira icyo abwira ingabo, maze agira ati: "Tugomba kurwana, tugomba kurwanya uwo mwanzi, uwo mwanzi afite imbunda [namwe] mufite imbunda, uwo mwanzi agizwe n'abagabo [mwe] murenze no kuba abagabo [muri] intwari cyane, uwo mwanzi, Abanyarwanda baratojwe namwe mwaratojwe…tugomba kubarwanya kugeza tubohoye aho hose uyu munsi hafashwe."