Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Guverinoma nshya ya DRC yatangajwe: Hashyizweho minisitiri w'ingabo mushya
Guverinoma nshya ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo igizwe n’abaminisitiri 54 barimo abagore 17, yatangajwe uyu munsi kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi wa perezida Tina Salama.
Guverinoma icyuye igihe yari igizwe n'abaminisitiri 57.
Iyi guverinoma nshya ikuriwe na minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, Judith Suminwa, isobanuye neza ko Perezida FélixTshisekedi atangiye manda ya kabiri yatsindiye ku majwi 73% mu Ukuboza(12) umwaka ushize.
Mu bashya bayirimo harimo;
- Jacquemain Shabani - Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wasimbuye Peter Kazadi Guy
- Kabongo Mwadiamvita - Minisitiri w’ingabo wasimbuye Jean Pierre Bemba
- Jean Pierre Bemba we yagizwe minisitiri w’ubwikorezi
- Julien Paluku - Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze
- Thérèse Kayikwamba - Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wasimbuye Christophe Lutundula
- Didier Budimbu - Minisitiri w’imikino n’imyidagaduro wasimbuye Claude-François Kabulo Mwana Kabulo
- Constant Mutamba - Minisitiri w'ubutabera wasimbuye Rose Mutombo Kiesse
- Yolande Elebe Ma Ndembo - minisitiri w’umuco wasimbuye Catherine Kathungu Furaha
Mutamba yiyita "umukuru w'uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi", yatsinzwe amatora aheruka ya perezida aba mu ba mbere bemeye ko Tshisekedi yatsinze.
Patrick Muyaya yagumye muri guverinoma ku mwanya yari asanzwemo nka Minisitiri w’itangazamakuru n’umuvigizi wa leta.
Gushyiraho guverinoma nshya nyuma y'amatora byaratinze kubera gutinda kujyaho kw’abagize inteko ishingamategeko, ahabanje kuba kutumvikana hagati y’abagize ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi bashaka uzategeka iyo nteko.
Abagize iyi nteko ni bo bagomba kwemeza iyi guverinoma nshya yashyizweho, byitezwe ko nta kabuza izemezwa.
Guverinoma nshya ya Judith Suminwa izahangana n’ibibazo birimo intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, ubushomeri mu rubyiruko, ihungabana ry’ubukungu, n’ubukene bw’ibikorwa remezo.