Inshinge zitera kugabanya ibiro zirakorerwa iperereza kubera ibyago by'ubwiyahuzi

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ikigo cy'ubugenzuzi bw'imiti mu Burayi cyabwiye BBC ko kiri gukora isuzuma rya zimwe mu nshinge zitera kugabanya ibiro nyuma yo kuburirwa ku isano ishoboka yo kugira ibitekerezo by'ubwiyahuzi no kwigirira nabi ku bazikoresha.
Igihugu cya Iceland, kiri muri uyu muryango cyaburiye urwego rugenzura ubuvuzi mu Burayi (European Medecines Agency,EMA mu mpine) nyuma yo kubona ubwandu butatu.
Isuzuma ry’ubuziranenge rizareba imiti ya Wegovy, Saxenda n’indi miti isa nayo irimo nka Ozempic, ufasha kugabanya kugira amashyushyu/ubushake bwo kurya.
Amakuru asobanura uyu muti asanzwe ashyira kugira ibitekerezo byo kwiyahura ku rutonde rw’ingaruka mbi zishoboka. Imyitwarire ishingiye ku kwiyahura ntiri ku rutonde kuri iyi miti.
Komite y’urwego rwa EMA ishinzwe gusuzuma ibyago bituruka ku miti, PRAC, iri gukora iri suzuma, izareba niba ubundi buvuzi buri mu rwego rugari rusa n’ubu, nk’ubushingiye ku misemburo ituruka mu rwagashya, nabwo bukeneye isuzuma.
Ariko ku ikubitiro, iyi komite izasuzuma ibyago bishingiye ku muti utera kugabanya ibiro ufite ubumara buzwi nka semaglutide cyangwa liraglutide.
Umuyobozi muri EMA yavuze ko: “Iri suzuma riri gukorwa mu rwego rw’ikimenyetso ku buryo ubuvuzi bukorwa cyagaragajwe n’urwego rw’ubuvuzi muri Iceland nyuma yo kubona ubwandu butatu.
“Ikimenyetso ni amakuru mashya cyangwa ingaruka zisanzwe zizwi zishobora guterwa n’umuti kandi zigomba gukorerwa iperereza ryimbitse.
“Ibi bimenyetso byagaragajwe birimo n’ibitekerezo byo kwiyahura nyuma yo gukoresha umuti wa Saxenda na Ozempic.
“Ibindi byagaragaye birimo ibitekerezo byo kwikomeretsa nyuma ya Saxenda. EMA izatanga amakuru arambuye namara kuboneka.”
Ubucye bw’imiti ku isi
Ubutumwa bw’abantu bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane bw’ibyamamare, bitakaza ibiro byinshi bwatumye haba ubwinshi bw’abashaka ubu buvuzi.
Saxenda na Wegovy ni imiti yemewe kandi yemerewe kugabanya ibiri. Wegovy ntuboneka mu Bwongereza ariko Minisitiri w’Intebe yavuze ko abaganga mu Bwongereza bashobora gutangira kuwutanga vuba ku barwayi bamwe, ndetse n’amwe mu mavuriro yazobereye mu kugenzura igabanya ry’ibiro.
Ozempic ni umuti uhabwa abantu bafite uburwayi bw’igisukari cyanwga diyabete (diabetes) mu kubafasha kugenzura isukari mu maraso n’ibiro ariko ufite ingano nke ya semaglutide ugereranyije n’indi miti isa nayo nka Wegovy.
Kandi rero ku bandi bantu bamwe badafite diyabete bagura imiti yo kugabanya ibiro, hamaze igihe haba ibura ry’imiti ihagije ku isi.
Imiti yose ishobora kugira ibyago by’ingaruka mbi. Ku miti igabanya ibiro, yagombye gufatanwa n’indyo yuzuye kandi n’imyitozo, bimwe mu byago bizwi cyane birimo:
- gucika intege
- kubabara umutwe
- impiswi
- gutumba mu nda
- kubabara mu gifu
- umunaniro
kuruka
Umuhangayiko cyangwa ibitekerezo byo kwiyahura bikubiye mu makuru ajyana n’imiti, agira inama abayikoresha ko: "Wagombye kwitondera impinduka izo ari zo zose mu buryo wiyumva mu mutwe, cyane cyane impinduka zihutiyeho zuko wiyumva, imyifatire, ibitekerezo cyangwa imbamutima.
"Hamagara uguha ubuvuzi ako kanya niba ugize impinduka nshya mu mutwe cyangwa mbi kurushaho cyangwa ziguhangayikishije."
Abatanga iyi miti nabo bagirwa inama yo kugenzura ibi.
Uruganda rwa Novo Nordisk rukora uwo muti ruri gukorana n’urwego rwa EMA kandi ruvuga ko umutekano w’abarwayi ari wo uri ku isonga. Uruhagarariye yagize ati:
"GLP-1 wakoreshejwe mu kuvura abantu indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri mu gihe cy’imyaka irenga 15 ndetse n’ubuvuzi bw’umubyibuho ukabije mu myaka umunani irimo n’imiti ya Novo Nordisk nka semaglutide na liraglutide iri ku isoko mu Bwongereza kuva muri 2018 na 2019.
“Amakuru ashingiye ku mutekano w’imiti yakusanyijwe muri gahunda y’igerageza rigari ndetse n’ubugenzuzi bwakozwe nyuma yo kuyamamaza ntibwerekanye ihuriro hagati ya semaglutide cyangwa liraglutide n’ibitekerezo byo kwiyahura cyangwa kwigirira nabi.
"Novo Nordisk irakomeza kugenzura aya makuru ari mu magerageza y’ubuvuzi ndetse n’uburyo imiti yayo ikoreshwa kandi ikorana bya hafi n’abategetsi mu kwizeza ko umutekano w’abarwayi n’amakuru aboneye ku bavuzi.
"Urwego rwa EMA, rurakomeza kugenzura ibimenyetso by’amakuru y’umutekano kandi na Novo Nordisk irabikora.
"Novo Nordisk ikomeje kwiyemeza umutekano w’abarwayi."
Urwego rugenzura imiti mu Bwongereza, ruzwi nka MHRA, mu mpine, rwavuze ko ruri kugenzura ibi bintu.
Dr Alison Cave, umuyobozi w’urwego rw’umutekano w’abarwayi muri MHRA, yavuze ko: "Nka kimwe mu bigize ubugenzuzi bwacu, ibimenyetso bishya bigaragaye bisuzumirwa hamwe n’andi makuru, arimo n’uburyo imiti ishobora gutera ibibazo. Nibiba ngombwa tuzaha inama nshya abatanga ubuvuzi n’abarwayi.
"Niba ufite ibitekerezo by’ubwiyahuzi cyangwa ibitekerezo byo kwigirira nabi, nyabuneka ihutire gushaka ubufasha kwa muganga.
"Turasaba buri wese gutanga amakuru y’ingaruka z’imiti ku rubuga rwacu".










