‘Ikosa rikomeye’ kuri Korea y’Epfo guha intwaro Ukraine - Putin

Putin yaburiye Seoul ku kuba yaha Kyiv intwaro mu ntambara barimo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Putin yaburiye Seoul ku kuba yaha Kyiv intwaro mu ntambara barimo

Vladimir Putin yaburiye Korea y’Epfo ko yaba ikoze “ikosa rikomeye” iramutse ihaye intwaro Ukraine mu ntambara irimo n’Uburusiya.

Avuze ibi nyuma y’uko Seoul ivuze ko irimo kureba niba ibyo bishoboka, mu gusubiza ku masezerano mashya ya Korea ya Ruguru n’Uburusiya yo “gufashanya igihe hari usagariwe” muri bo.

Moscow “izafata ibyemezo bishobora kudashimisha ubutegetsi buriho muri Korea y’Epfo” niba Seoul yiyemeje guha intwaro Kyiv, ni ko Putin yabwiye abanyamakuru ku wa kane.

Putin yavugiye ibi muri Vietnam, aho yagiye nyuma y’uruzinduko rukomeye yagiriye i Pyongyang agasinya amasezerano atandukanye y’ubufatanye na mugenzi we Kim Jong Un.

Seoul yari yamaganye amasezerano bagiranye ajyanye n’iby’umutekano, nyuma umujyanama ku mutekano w’igihugu Chang Ho-jin avuga ko Seoul iteganya “kongera kureba ku gufashisha Ukraine intwaro”.

Nyuma y’ibyatangajwe na Putin, ibiro bya perezida wa Korea y’Epfo kuri uyu wa gatanu byavuze ko birimo kureba “ku buryo butandukanye” mu guha intwaro Ukraine kandi uko izabigenza “bizaterwa n’uko Uburusiya bwitwara kuri iki kibazo”.

Abategetsi b’iki gihugu kandi biteganyijwe ko bahamagaza ambasaderi w’Uburusiya muri Korea y’Epfo ngo bamubwire ibyo binubira, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Yonhap bisubiramo abakozi bitatangaje bo mu bubanyi n’amahanga.

Nubwo Korea y’Epfo imaze guha Ukraine ibikoresho by’ubutabazi n’ibya gisirikare bimwe na bimwe, kugeza ubu yanze guha Ukraine imbunda n’amasasu kuko ifite itegeko riyibuza guha intwaro igihugu kiri mu ntambara.

Putin yakiriwe muri Vietnam kuwa kane

Ahavuye isanamu, RIA

Insiguro y'isanamu, Putin yakiriwe muri Vietnam kuwa kane

Bamwe muri Ukraine bizeye ko ukwiyongera kw’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Moscow na Pyongyang gushobora gutuma Seoul isubiramo politike yayo.

Abasesenguzi mbere bari bavuze ko Kyiv izakoresha uruzinduko rwa Putin i Pyongyang mu gushyira igitutu kuri Seoul.

Muri urwo ruzinduko, Kim Jong Un yizeje “ubufasha busesuye” Uburusiya mu ntambara burimo muri Ukraine.

Ibimenyetso bigaragaza ko Uburusiya bukoresha misile za Korea ya Ruguru mu bitero muri Ukraine bikomeje kwiyongera.

Igisigazwa cy'ikigasu giheruka guterwa muri Ukraine cyabonetseho ibimenyetso birimo imibare, umwaka, amagambo yanditseho n'ibindi byerekana ko ari igisasu cyo muri Korea ya Ruguru

Ahavuye isanamu, Conflict Armament Research

Insiguro y'isanamu, Igisigazwa cy'ikigasu giheruka guterwa muri Ukraine cyabonetseho ibimenyetso birimo imibare, umwaka, amagambo yanditseho n'ibindi byerekana ko ari igisasu cyo muri Korea ya Ruguru
Bimwe mu bimenyetso byabonetse kuri icyo gisasu
Insiguro y'isanamu, Bimwe mu bimenyetso byabonetse kuri icyo gisasu
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ku wa gatanu, John Kirby umuvugizi w’akanama k’umutekano ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko amasezerano ya Korea ya Ruguru n’Uburusiya akwiye “gutera inkeke igihugu icyo ari cyo cyose ku mahoro n’ umutekano muri ako karere”.

Kirby yongeyeho ko ayo masezerano “atari ikintu gitunguranye”, ko Amerika mu mezi menshi ashize yakomeje kuburira kuri ibi bihugu bibiri “n’ubufatanye bwabyo mu bya gisirikare”.

Tokyo yatangaje ko “itewe impungenge zikomeye no kuba Perezida Putin ashobora no gufasha Korea ya Ruguru mu ikoranabuhanga rya gisirikare”, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa guverinoma Yoshimasa Hayashi, yongeraho ko ayo masezerano “atakwihanganirwa”.

Abasesenguzi bavuga ko ariya masezerano ashobora kugira ingaruka ku isi no mu karere ka biriya bihugu. Kuko Uburusiya bushobora no kwinjira mu makimbirane mu karere ka Korea zombi.

Korea zombi ubusanzwe ziri mu gihe cy’intambara kandi umupaka wazo urinzwe bikomeye n’abasirikare, aho mu byumweru bya vuba aha ubushyamirane bwarushijeho kwiyongera.

Ku wa kane, abasirikare ba Korea ya Ruguru “by’akanya gato” bambutse umupaka basubira inyuma ari uko abo ku ruhande rwa Korea y’Epfo barashe amasasu yo kubaburira, nk’uko byatangajwe n’abategetsi ba Seoul kuri uyu wa gatanu.