Putin na Kim basezeranye gufashanya mu kurwanya 'ubushotoranyi'

Ahavuye isanamu, Sputnik / Getty Images
- Umwanditsi, Tessa Wong
- Igikorwa, BBC News
Vladimir Putin na Kim Jong Un bashyize umukono ku masezerano bemeranya ko Uburusiya na Koreya ya Ruguru bizafashanya mu gihe haba habayeho "ubushotoranyi" ku gihugu icyo ari cyo cyose muri ibyo bibiri.
Perezida w'Uburusiya yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na Kim mu ruzinduko yagiriye mu murwa mukuru Pyongyang wa Koreya ya Ruguru, rwa mbere agiriye muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2000.
Kim yavuze ko urwo ruzinduko rwashyize umubano w'ibihugu byombi "ku rwego rushya, rwo hejuru rw'ubufatanye".
Ayo masezerano ashimangiye ubufatanye burimo gushinga imizi mu buryo bwihuse bwahangayikishije uburengerazuba. Bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko bushobora no kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw'isi.
Amasezerano ayo ari yo yose y'ubufatanye mu bya gisirikare ashobora gutuma Uburusiya bufasha Koreya ya Ruguru mu ntambara yabaho mu gihe kiri imbere kuri uwo mwigimbakirwa (uriho na Koreya y'Epfo), mu gihe Koreya ya Ruguru na yo ishobora gufasha ku mugaragaro Uburusiya mu ntambara yabwo kuri Ukraine.
Kim asanzwe ashinjwa guha intwaro Uburusiya, naho Putin byibazwa ko aha Koreya ya Ruguru ikoranabuhanga rijyanye n'iby'isanzure rishobora kuyifasha muri gahunda yayo y'ibisasu bya misile. Aba bategetsi bombi baherukaga guhurira mu Burusiya muri Nzeri (9) mu mwaka ushize.
Ku wa gatatu, bashyize umukono "ku masezerano y'ubufatanye bwuzuye" arimo n'ingingo yuko bemeranyije gutanga "ubufasha kuri buri ruhande mu gihe haba habayeho ubushotoranyi" ku gihugu icyo ari cyo cyose muri ibyo bibiri, nkuko Putin yabivuze. Ntiyasobanuye uko ubwo bushotoranyi bwaba bumeze.

Ahavuye isanamu, Sputnik / Getty Images
Mu mezi ya vuba aha ashize, Putin yahuye n'ibibazo bijyanye n'ibibera ku rugamba muri Ukraine, by'umwihariko kugabanuka cyane kw'intwaro.
Mu nama baherukaga guhuriramo imbona nkubone ubwo Kim yasuraga Uburusiya, bombi bari baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare ndetse bacyekwaga ko bagiranye amasezerano ajyanye n'intwaro.
Kuva icyo gihe, ibimenyetso byakomeje kwiyongera ko Uburusiya bukomeje gukoresha misile za Koreya ya Ruguru muri Ukraine.
Ariko mu byumweru bicye bishize, Amerika n'ibihugu byo mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare w'Uburayi n'Amerika (OTAN) byahaye uruhushya Ukraine rwo gukoresha intwaro z'uburengerazuba bw'isi ku butaka bw'Uburusiya. Ni icyemezo gikomeye Ukraine yizeye ko gishobora guhindura ibintu bikaba byiza ku ruhande rwayo.
Putin yaburiye ko hazabaho ingaruka, ndetse muri uku kwezi yavuze ko arimo gutekereza ku guha abanzi b'uburengerazuba intwaro zirasa mu ntera ndende – Koreya ya Ruguru imaze igihe ikora intwaro nk'izo.
Ku wa gatatu yongeye kunenga icyo cyemezo cy'uburengerazuba, avuga ko ari "ihonyora rikomeye" ry'ibibujijwe mu nshingano mpuzamahanga.
Yananenze ibihano uburengerazuba bwafatiye Uburusiya na Koreya Ruguru, avuga ko ibi bihugu byombi bitihanganira "imvugo y'ibikangisho no guhabwa amategeko" kandi ko bizakomeza kurwanya uburyo uburengerazuba bukoresha bwo "kunigisha ibihano" kugira ngo bukomeze "kwiharira ubutware [kugira ijambo]".
Hagati aho, Kim yashimye ayo masezerano y'ibihugu byombi, avuga ko iki ari igihe gikomeye kandi cyanditse amateka mu mubano wabyo. Yanatangaje "gushyigikira byuzuye n'ubufatanye" ku Burusiya mu ntambara yabwo kuri Ukraine.

Ahavuye isanamu, Sputnik / Getty Images
Aya masezerano ashobora kurakaza Koreya y'Epfo. Mbere y'iyo nama, Koreya y'Epfo yari yaburiye Uburusiya kwirinda "kurenga ikigero runaka".
Umujyanama ku mutekano w'igihugu wa Koreya y'Epfo Chang Ho-jin yari yabwiye mugenzi we w'Uburusiya ko Uburusiya "bukwiye kuzirikana uzaba ari ingenzi cyane kuri bwo hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y'Epfo, igihe Uburusiya buzaba burangije intambara yabwo na Ukraine".
Rachel Lee, umushakashatsi kuri Koreya zombi mu kigo cy'ubushakashatsi Stimson Center cyo muri Amerika, yavuze ko amasezerano nk'ayo yagira "ingaruka zikomeye ku karere no ku isi".
Yavuze ko uretse kuba Uburusiya bushobora kwinjira mu ntambara hagati ya Koreya y'Epfo na Koreya ya Ruguru, "niba Koreya ya Ruguru ikomeje guha intwaro Uburusiya, n'Uburusiya buha Koreya ya Ruguru ikoranabuhanga rikataje rya gisirikare, dushobora kubona ikibazo cy'ikwirakwira cyane [ry'intwaro] ku isi".
Chad O’Carroll, impuguke kuri Koreya ya Ruguru wo mu gitangazamakuru NK News gikorera muri Amerika, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko iyo ngingo ishobora gufungurira umuryango ubufatanye bushingiye ku ntambara, nko kuba abasirikare ba Koreya ya Ruguru bashobora gufasha Uburusiya muri Ukraine.
Putin yaherukaga kugirira uruzinduko i Pyongyang mu mwaka wa 2000. Icyo gihe hari hashize amezi ane ageze ku butegetsi, ubwo yahuraga na se wa Kim, Kim Jong Il.
Imyaka 24 nyuma yaho, ubukungu bwa Koreya ya Ruguru bwarashegeshwe kurushaho kubera ibihano by'amahanga.
Abantu benshi bakurikiranira hafi ibya Koreya ya Ruguru bemeza ko Kim Jong Un yasabye iyi nshuti ya Koreya ya Ruguru y'igihe kirekire, imfashanyo y'ingenzi nk'ibiribwa, ibitoro, amafaranga y'amahanga (ama 'devise') n'ikoranabuhanga.
Mu gihe cy'Ubumwe bw'Abasoviyeti, Uburusiya bwagize uruhare rukomeye mu gufasha ubutegetsi bw'umuryango wa Kim kugira ngo bushobore kugumana ubutegetsi.
Mu ruzinduko rwa Kim mu Burusiya mu mwaka ushize, Putin yari yasezeranyije gufasha Koreya ya Ruguru mu gukora ibyogajuru byayo, nyuma y'amagerageza menshi yananiwe yo kubyohereza mu isanzure.
Amerika yemeza ko iyo gahunda y'ibyogajuru ya Koreya ya Ruguru inagamije kongerera ubushobozi misile zayo zo mu bwoko bwa 'ballistic', kuko ikoranabuhanga rikoreshwa ari rimwe.
Nyuma ya Pyongyang, kuri uyu wa kane Putin yageze mu murwa mukuru Hanoi wa Vietnam, muri uru ruzinduko akomeje muri Aziya y'uburasirazuba.













