Ubushinwa bukwiye kuriha kubera gufasha intambara ya Putin – umukuru wa OTAN

- Umwanditsi, Sumi Somaskanda na Tiffany Wertheimer
- Igikorwa, BBC News
Umukuru w'umuryango wo gutabarana mu bya gisirikare w'Uburayi n'Amerika (OTAN) yabwiye BBC ko Ubushinwa bukwiye guhura n'ingaruka kubera gufasha intambara y'Uburusiya muri Ukraine, niba budahinduye imikorere yabwo.
Jens Stoltenberg yavuze ko Ubushinwa burimo "kugerageza kubyungukiramo ku mpande zombi" mu gufasha ibikorwa by'intambara by'Uburusiya, ari na ko bugerageza kugumana umubano n'inshuti zabwo z'i Burayi.
Mu ruzinduko mu murwa mukuru Washington w'Amerika, Stoltenberg yabwiye BBC News ati: "Ibi ntibishobora gukora mu gihe kirekire kiri imbere."
Muri icyo kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye, Stoltenberg yanavuze ku ntwaro kirimbuzi za nikleyeri no ku mafaranga atangwa ku gisirikare.
Avuze aya magambo mu gihe Uburusiya burimo kugaragaza ko nta gahunda bufite yo koroshya intambara yabwo kuri Ukraine.
Inama ku mahoro yabereye mu Busuwisi mu mpera y'icyumweru gishize yatumye ibihugu bibarirwa muri za mirongo byiyemeza gufasha Ukraine, ariko Uburusiya bwavuze ko iyo nama yabaye gupfusha ubusa igihe kandi ko buzemera gusa ibiganiro by'amahoro ari uko Ukraine imanitse amaboko ikemera ko itsinzwe.
Ahaswe ikibazo ku cyo abanyamuryango ba OTAN bashobora gukora ku bufasha Ubushinwa buha Uburusiya, Stoltenberg yavuze ko hari "ikiganiro gikomeje" ku kuba Ubushinwa bushobora gufatirwa ibihano.
Yavuze ko Ubushinwa burimo "gusangira ikoranabuhanga ryinshi, [nk'] ibyuma bito by'ikoranabuhanga rya elegitoronike [micro-electronics], by'ingenzi ku Burusiya mu gukora za misile, intwaro bukoresha kuri Ukraine".
Yongeyeho ko "ku cyiciro runaka, dukwiye gutekereza ku kiguzi runaka mu by'ubukungu niba Ubushinwa budahinduye imyitwarire yabwo".
Ubushinwa busanzwe hari ukuntu bwafatiwe ibihano kubera gushyigikira Uburusiya – mu kwezi gushize, Amerika yatangaje imbogamizi (ibyemezo) zizibasira kompanyi hafi 20 zifite ibyicaro mu Bushinwa no muri Hong Kong.
Ubushinwa bwashyigikiye ubucuruzi bwabwo n'Uburusiya, buvuga ko butarimo kugurisha intwaro zica kandi ko bukora "ubushishozi mu kohereza mu mahanga ibikoresho bishobora kugira imimaro ibiri [mu gisirikare no mu buzima busanzwe bwa gisivile] hakurikijwe amategeko n'amabwiriza".

Ahavuye isanamu, Reuters
Uruzinduko rwa Stoltenberg i Washington rubaye mu gihe ibiro bya Perezida w'Uburusiya (bizwi nka Kremlin) byemeje ko Perezida Vladimir Putin yerekeza muri Koreya ya Ruguru kuri uyu wa kabiri.
Bikurikiye uruzinduko yagiriye mu Bushinwa mu kwezi gushize.
Uburusiya bukomeje kurushaho gushyirwa mu kato ku rwego mpuzamahanga kuva bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine mu mwaka wa 2022. Putin yakomeje gusubiramo ko kugira ijambo kw'uburengerazuba bw'isi kurimo guhinduka, ndetse yakoze mu rwego rwo kongerera imbaraga umubano n'abategetsi babona ibintu kimwe na we.
Akomoza kuri Iran, Ubushinwa na Koreya ya Ruguru, Stoltenberg yabwiye BBC ati: "Uburusiya ubu burimo gutsura umubano kurushaho n'abategetsi b'abanyagitugu."
Yavuze ko Koreya ya Ruguru yoherereje Uburusiya ibisasu by'imbunda za rutura, naho Uburusiya buyiha ikoranabuhanga rikataje ryo gukoresha muri gahunda ya misile na gahunda ya nikleyeri za Koreya ya Ruguru.
Ati: "Rero Koreya ya Ruguru irimo gufasha Uburusiya gukora intambara y'ubushotoranyi kuri Ukraine."
Avuga mbere y'inama na Perezida w'Amerika Joe Biden, uwo mukuru wa OTAN yanatangaje ko uyu mwaka ibihugu birenga 20 byitezwe kugera ku ntego yo gushyira mu gisirikare cya OTAN 2% by'umusaruro mbumbe (GDP/PIB) wabyo – ni wo mwaka wa mbere ibihugu byinshi byitezwe kugera kuri iyo ntego kuva yashyirwaho mu mwaka wa 2014.
Yagize ati: "Ibi ni byiza ku Burayi ndetse ni byiza kuri Amerika, cyane cyane kuko menshi muri aya mafaranga y'inyongera akoreshwa hano muri Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika]."
Stoltenberg yanavuze ku magambo ku cyumweru yabwiye ikinyamakuru the Telegraph cyo mu Bwongereza, yumvikanishije ko OTAN ishobora kuba irimo gutekereza ku kongera umubare w'ibiturika byo ku bisasu (cyangwa 'warheads') ishobora gukoresha, nk'uburyo bwo gukumira inkeke zirimo kwiyongera zitewe n'Uburusiya n'Ubushinwa.
Ayo magambo ye yanenzwe n'umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov avuga ko "nta kindi na kimwe ari cyo kitari ukundi kongera ubushyamirane".
Ariko Stoltenberg yavuze ko ayo magambo ye yari "ubutumwa rusange" ko OTAN ari ihuriro rifite intwaro kirimbuzi za nikleyeri, kandi ko igitero icyo ari cyo cyose ku munyamuryango wa OTAN kizaba "imbarutso y'igisubizo cy'ihuriro ryose".
Ati: "Intego ya NATO [OTAN] si ukurwana intambara, intego yayo ni ugukumira intambara."













