Gambia: Iperereza ku miti y’inkorora yo mu Buhinde bikekwa ko yishe abana 66

Omar Wally

Banjul, The Gambia

Musa Kayuteh ni umwe mu bana 66 bapfuye nyuma yo guhabwa umwe muri iriya miti

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Kayuteh

Insiguro y'isanamu, Musa Kayuteh ni umwe mu bana 66 bapfuye nyuma yo guhabwa umwe muri iriya miti

Polisi yo muri Gambia irimo gukora iperereza ku mfu z’abana 66 bikekwa ko zifite aho zihuriye n’imiti ine ya sirop/syrup iva mu Buhinde.

Abakuriye ikigo kigenzura imiti hamwe n’abacuruzi binjiza imiti muri icyo gihugu barahamagajwe ngo babazwe, nk’uko ibiro bya perezida wa Gambia bibivuga.

Perezida Adama Barrow yavuze ko abategetsi “nta buye bazasiga rigeretse ku rindi” mu iperereza barimo gukora.

Abaturage ba Gambia, barakajwe n’ibyabaye, baribaza uwakoze amakosa.

Ikibazo cy’ubuziranenge bw’imiti izanwa muri Africa n’ingaruka zacyo si gishya.

Kuwa gatatu, ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi, OMS, ryasohoye itangazo ryo kuburira ku miti ine y’inkorora ya sirop – ko ishobora kuba ikomeretsa impyiko kandi yaba yarateye gupfa kwa bariya bana muri Nyakanga(7), Kanama(8) na Nzeri(9).

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ababyeyi bapfushije abana babwiye BBC ko abana babo bageze aho bananirwa kunyara nyuma yo guhabwa iriya miti. Mu gihe barushagaho kuremba kubarokora byarananiranye.

Iyo miti - Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Cold Syrup – yakozwe na kompanyi Maiden Pharmaceuticals yo mu Buhinde, ariko ntiyatanze icyizere ku buziranenge bwayo, nk’uko OMS ibivuga.

Leta y’Ubuhinde nayo irimo gukora iperereza kuri iki kibazo.

Iyi kompanyi ntabwo yasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ibivugaho, ariko yatangarije ibiro ntaramakuru ANI ko yatunguwe kandi ibabajwe n’ibyabaye.

Maiden ivuga ko yakurikije amabwiriza y’ubuzima y’Ubuhinde, kandi ko irimo gukorana n’abakora iperereza.

Abashinzwe ubuzima muri Gambia hamwe n’abakozi ba Croix Rouge bari kugenda inzu ku yindi no mu nzu zigurisha imiti n’amasoko, bashakisha iriya miti n’indi bacyeka ko iteye inkeke.

Umwe mu bakozi ba Croix Rouge yabwiye BBC ko imiti irenga 16,000 yafashwe ikaba igiye gutwikwa.

Kuwa gatanu, Perezida Barrow yagejeje ijambo ku gihugu, avuga ko ababajwe n’abapfuye, kandi ko “inkomoko y’imiti yanduye” izakorwaho iperereza.

Yatangaje ko hari umugambi wo gufungura laboratoire ishobora gupima niba imiti yujuje ubuziranenge no gusubiramo amategeko n’amabwiriza yo kwinjiza imiti mu gihugu.

Bamwe mu babyeyi bapfushije abana babo babwiye BBC ko barimo kureba niba batanga ikirego cyabo barega abategetsi.