Ghana yabaye ihagaritse gutanga ubwenegihugu ku bafite inkomoko muri Afurika

Ikiganza cy’umuntu gifashe pasiporo ya Ghana

Ahavuye isanamu, IraEfremova via Getty images

Insiguro y'isanamu, Mu myaka ya vuba aha ishize abarenga 1,000 baba mu mahanga ariko bafite inkomoko muri Afurika bamaze kubona ubwenegihugu bwa Ghana
    • Umwanditsi, Thomas Naadi
    • Igikorwa, BBC Afurika, i Accra
    • Umwanditsi, Jean Otalor
  • Igihe co gusoma: iminota 2

Ghana yahagaritse by'agateganyo kwakira ubusabe bwo kubona ubwenegihugu ku bakomoka ku Banyafurika batuye hanze y'umugabane w'Afurika, hagamijwe kuvugurura no koroshya iyo gahunda kugira ngo irusheho kuba inoze kandi yorohere ababisaba.

Guhera mu mwaka wa 2016, abantu bashoboye kugaragaza ko abakurambere babo bakomoka muri Afurika bemerewe kubona ubwenegihugu bwa Ghana. Iyi gahunda yari igamije cyane cyane abakomoka ku bantu bajyanywe gukoreshwa ubucakara kera, banyuzwa mu nyanja ya Atlantika.

Mu myaka ya vuba aha ishize, abantu barenga 1,000 babonye ubwenegihugu bwa Ghana, harimo n'umuhanzi w'Umunyamerika w'icyamamare Stevie Wonder, wandika indirimbo kandi akanaririmba.

Icyakora, bamwe mu basabye ubu bwenegihugu bagaragaje kutishimira umubare munini w'inzego n'ibyiciro bigomba kunyurwamo, ndetse n'ikiguzi kiri hejuru bisaba.

Dr Erieka Bennett, ambasaderi w'Ihuriro rwitwa Diaspora African Forum, rifasha abantu kwimukira muri Ghana, yabwiye BBC ko abasaba benshi bagorwa cyane n'itegeko ribasaba gutanga ibimenyetso bya DNA mu cyumweru kimwe gusa nyuma yo gusaba.

Yavuze ko icyo gihe ari gito cyane ku bantu benshi, ndetse ko hari n'abibaza ku kwizerwa n'ubunyangamugayo bw'ibizamini bya DNA.

Yongeyeho ko n'igihe cy'icyumweru kimwe cyagenwe cyo gutanga izindi nyandiko zose zisabwa bigoye kugishyira mu bikorwa ku basaba benshi.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni igiciro kiri hejuru. Amafaranga yo gusaba ubwenegihugu ni amadolari y'Amerika 136 ( hafi 200,000 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda), mu gihe abatoranyijwe basabwa kwishyura andi madolari 2,280 (miliyoni 3,350 FRW).

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nyuma yaho, abasaba baragenzurwa (vetting) maze bakitabira amahugurwa y'umunsi umwe ajyanye n'ubwenegihugu, mbere yo guhabwa ku mugaragaro ubwenegihugu bwabo mu muhango uyoborwa na Perezida John Mahama.

Bennett yagaragaje icyizere ko ibibazo byavuzwe bizakemuka kandi ko gahunda yo kwakira no gusuzuma ubusabe izasubukurwa.

Leta yatangaje ko ingengabihe n'amabwiriza mashya bizashyirwa ahagaragara mu gihe kiri imbere, ariko ntiyatanze igihe nyarizina bizabera.

Ihagarikwa ry'iyo gahunda ryateye impungenge kuri bamwe mu bashaka gusaba iyi serivisi, cyane cyane abari bamaze gutegura kwimukira muri Ghana cyangwa gushorayo imari.

Gahunda ya Ghana yo kwegera Abanyafurika bo hirya no hino ku isi ishingiye ku cyerekezo cya nyuma y'ubwigenge bwayo cyo gushyira hamwe kw'Abanyafurika (Panafricanism), kwaharaniwe na Perezida wa mbere wa Ghana, Kwame Nkrumah.

Iyi gahunda yongeye gutangizwa mu 2019 binyuze muri 'Year of Return' (cyangwa umwaka wo gutahuka), hagamijwe kongera gushishikariza Abanyafurika bo ku isi yosekongera gusubira muri icyo gihugu.

Muri iki gihe, ababa mu mahanga bakomoka muri Ghana bashora imari mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye n'ubwubatsi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n'imishinga mito y'ubucuruzi, akenshi bagamije kubona ubwenegihugu bwa Ghana kugira ngo babone uburenganzira bwo gutunga umutungo, gutora no kugera kuri serivisi za leta.

Ibihugu nka Bénin na Sierra Leone na byo bitanga ubwenegihugu ku bantu bakomoka muri Afurika, hashingiwe ku bimenyetso byizewe by'inkomoko yabo.