Black Panther: Wakanda Forever nshya yerekanywe i Lagos

Ahavuye isanamu, BBC/Joshua Akinyemi
Igice cya kabiri cya film Black Panther ya 2018 cyerekanwe muri Africa, byabaye muri iyi weekend ishize i Lagos muri Nigeria.
Mu bari bahari harimo umukuru w’iyi film akaba n’umwe mu bayandika Ryan Coogler, na bamwe mu bakinnyi bayo nka Lupita Nyong'o, Dania Gurira, Letitia Wright na Winston Duke
Avugira mu gikorwa cyo kuyimurika i Lagos, Lupita Nyong'o yagize ati: “Uyu mugabane niwo ushingirwa n’iyi filimi…rero kuba tuyizanye hano, kuyishimira hamwe n’abantu baho bayishingiyeho ni ikintu gikomeye.”
Naho Coogler ukuriye iyi film yagize ati: “Ni ibintu bikomeye nk’uko biri, kuba tuyerekanye mbere hano, mu mujyi munini wo muri Africa. Ni umunyamerika ukomoka muri Africa, ibisekuru byanjye biri muri aka gace k’umugabane, rero bisobanuye byinshi kugaruka.”
Iyi filimi ivuga kuri ba Wakandas barwanira kurinda igihugu cyabo ingufu z’andi mahanga hamwe n’ikindi kibazo gikomeye nyuma y’urupfu rw’Umwami T’Challa.
Album iriho indirimbo zigendana n’iyi filimi; Black Panther: Wakanda Forever, yasohotse tariki 04 Ugushyingo(11) isohowe na Roc Nation Records, Def Jam Recordings na Hollywood Records.
Iriho ibihangano by’abahanzi bamwe bo muri Nigeria nka Burna Boy, Ckay, Fireboy DML, Rema, Tems, Tobe Nwigwe na Fat Nwigwe, n’abandi bo muri Africa.
Indirimbo yari yarasohotse, Lift Me Up ya Rihanna nayo iri muri izo, yabaye iya mbere kuri Billboard ubwo iyi filimi yamurikwaga.
Black Panther ya mbere iracyari filimi iza imbere y'izindi muri Africa y’iburasirazuba n’iburengerazuba kuva yamurikwa i Johannesburg muri Africa y’Epfo mu 2018.










