Uganda: Banki y'isi yahagaritse inguzanyo nshya kubera itegeko rihana abatinganyi

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Thomas Mackintosh & Mercy Juma
- Igikorwa, BBC News
Banki y'isi ivuga ko ihagaritse inguzanyo nshya kuri Uganda kuko itegeko rishya rihana abakora imibonano mpuzabitsina b'igitsina kimwe, bazwi nk'abatinganyi, rinyuranyije n'indangagaciro shingiro zayo.
Ibikorwa by'ubutinganyi byari bisanzwe bitemewe n'amategeko muri Uganda, ariko ubu noneho umuntu uwo ari we wese uhamijwe n'urukiko ko akora ubutinganyi ashobora guhanishwa gufungwa burundu, bijyanye n'itegeko rishya ryemejwe mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka.
Banki y'isi yavuze ko ishishikajwe no gufasha Abanya-Uganda bose nta n'umwe uvuyemo, mu "kuva mu bucyene, kubona serivisi z'ingenzi cyane, no guteza imbere ubuzima bwabo".
Leta ya Uganda yapfobeje iki cyemezo cya banki y'isi, ivuga ko kidashyize mu gaciro kandi ko kirimo uburyarya.
Ambasaderi wa Uganda mu muryango w'abibumbye (ONU/UN), Adonia Ayebare, yavuze ko icyo cyemezo kirimo "guhana kihanukiriye".
Mu butumwa bwo kuri X, yahoze yitwa Twitter, Ayebare yavuze ko igihe kigeze cyo kongera gutekereza ku buryo bw'imikorere ya banki y'isi no ku byemezo by'inama y'ubutegetsi yayo.
Itegeko rihana ubutinganyi rya Uganda riteganya igihano cy'urupfu ku bakora icyo ryita ubutinganyi bukaze, burimo nko gukorana imibonano y'ubutinganyi n'umuntu ufite imyaka iri munsi ya 18 cyangwa umuntu wanduye indwara y'ubuzima bwose, nka virusi ya VIH/HIV itera SIDA.
Nyuma yo kohereza itsinda ryayo muri Uganda muri Gicurasi, banki y'isi yasohoye itangazo ku wa kabiri ivuga ko iryo tegeko "rinyuranyije cyane n'indangagaciro za Banki y'Isi".
Banki y'isi yavuze ko icyerekezo cyayo "kirimo buri wese hatitawe ku bwoko, igitsina, cyangwa amahitamo ku mibonano mpuzabitsina".
Kubera iyo mpamvu, banki y'isi yavuze ko "nta nguzanyo nshya kuri Uganda izagezwa ku bakuru bacu b'inama y'ubutegetsi", ngo yigweho, mu gihe hategerejwe isuzuma ku musaruro w'ingamba nshya zashyizweho kubera iryo tegeko rishya.
Mu gusubiza kuri icyo cyemezo cya banki y'isi, umunyamabanga wa leta ya Uganda muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, Okello Oryem, yibajije aho icyo cyemezo gihuriye n'ibyemezo banki y'isi yafatiye ibindi bihugu.
Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Oryem agira ati: "Hari ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bitihanganira abatinganyi, mu by'ukuri bimanika abatinganyi bikabica.
"Muri Amerika leta nyinshi zemeje amategeko abuza cyangwa agabanya ibikorwa by'ubutinganyi... none kuki muhisemo Uganda?"
Iryo tegeko ryamaganwe n'imiryango y'impirimbanyi yo muri Uganda, yatangije igikorwa cyo mu rukiko cyo kuburizamo iryo tegeko, ivuga ko rivangura kandi rihonyora uburenganzira bw'abatinganyi, banazwi nk'aba LGBTQ+.
Ariko ntibirasobanuka igihe iburanisha rizatangirira.
Banki y'isi ikurikiye Amerika mu gufatira ibihano Uganda kubera iryo tegeko rihana abatinganyi.










