Uganda: Uko bakubiswe bakanahunga igihugu kubera ko ari abatinganyi

Umuntu ufite umutaka w'amabara aranga abatinganyi, aha ni muri Uganda muri Kanama (8) mu 2014

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Mu mushinga w'itegeko wari usanzweho, abantu bo muri Uganda bashoboraga kuba bafungwa kubera kuvuga gusa ko ari abatinganyi
    • Umwanditsi, Pete Allison
    • Igikorwa, BBC Newsbeat

Mu kwezi gushize, inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje umushinga w'itegeko ryari rivuze ko umuntu uwo ari we wese uvuze ko ari umutinganyi – aba bazwi nanone nk'aba LGBT – yashoboraga gufungwa.

Icyo gice cyo muri uwo mushinga w'itegeko ubu cyakuwemo, mu mushinga mushya w'iri tegeko wagabanyirijwe ubukana ho gato, ariko uracyari umwe mu mategeko akaze cyane muri Afurika ahana abatinganyi.

Umushinga mushya w'iri tegeko – utarashyirwaho umukono na Perezida kugira ngo uhinduke itegeko – wanenzwe bikomeye n'imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Uteganya igihano cy'urupfu ku byo wita ibyaha bikomeye, nko guhohotera abana.

Ndetse abafite inzu bakodesha bacumbikira babizi neza abahuza ibitsina b'igitsina kimwe, bafite ibyago byo gufungwa imyaka irindwi.

Mu kwezi gushize, BBC yashoboye kugera ahantu h'ibanga hacumbikiye abatinganyi muri Uganda, aho bahungiye nyuma yo kwirukanwa aho bari basanzwe baba mu ngo zabo.

Ubu nabwo ikiganiro Newsbeat cya BBC cyavuganye n'abantu babiri b'urubyiruko bahunze Uganda bajya mu gihugu cya Kenya bituranye kubera aya mategeko akaze mashya.

'Ikintu kibi cyashyizwe muri sosiyete'

Diane* – uri mu kigero cy'imyaka 20 – yirukanwe nyuma yuko abantu bagaragaje amakenga ku mukobwa w'inshuti ye ndetse bakareba no muri telefone ye.

Avuga ko uwo bakoranaga imibonano w'igitsina kimwe na we yakubiswe cyane, ndetse akubitwa n'abarimo na se bwite, mbere yuko baza gushaka uyu mukunzi we bakamukubita na we.

Ati: "Se yazanye n'abandi bagabo babiri, batangira kudukubita.

"Ubwo nari ntangiye kubitekerezaho neza nasanze bafunze umuryango bajyana imfunguzo.

"Badufungiranye mu nzu iminsi itatu".

Aba bombi nyuma baje gushobora kuvugana n'inshuti yo mu muryango w'aba LGBT, yaje ikabatabara.

Diane ati: "[Uwo mugabo] Byamusabye kumena ingufuri akoresheje ibikoresho byo kuyikatisha.

"Badusanganye imibyimba myinshi [ku mubiri], ntitwashoboraga kugenda neza kuko twari twakubiswe bikomeye.

"Byabaye ngombwa ko tuva aho nabaga ari nijoro kuko tutashoboraga kuhava ari ku manywa.

"Abashinzwe umutekano batangiye kudushakisha, nuko biba ngombwa ko twihisha [mu nzu y'inshuti]".

Depite John Musira wo muri Uganda yambaye ikanzu iriho amagambo yamagana abatinganyi, ubwo yavaga mu nteko harimo kuba impaka ku mushinga w'itegeko rihana abatinganyi

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Depite wo muri Uganda yambaye ikanzu iriho amagambo yamagana abatinganyi, ubwo habaga impaka mu nteko ishingamategeko

Iyo nshuti yabo yabacumbikiye icyumweru kimwe, ariko icyo gihe hari mu minsi yo mu kwezi kwa Werurwe (3) ubwo umushinga w'itegeko rihana abatinganyi wari urimo kujya mu nteko ishingamategeko.

Diane avuga ko bari babizi ko nta mutekano bafite, nuko bishyira mu byago byo gusaba ubufasha ku rubuga rwa TikTok no kuri Twitter.

Bavuga ko babonye konti yitwa Trans Rescue yo kuri Twitter – ifasha abantu guhunga ahantu hateje ibyago mu bice bitandukanye byo ku isi – nuko abakoresha iyo konti babafasha guhungira muri Kenya bahagera amahoro.

Diane ati: "Ni ikintu giteye ubwoba gusiga ibintu byose wamenye – [ukagenda] imbokoboko – nuko ukagerageza kongera gutangira bundi bushya.

"Ikintu kibi cyashyizwe muri sosiyete. Twari kwibasirwa, ntitwari kugira umutekano, Uganda nta mutekano ifite".

'Narirutse nkiza ubuzima bwanjye'

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Jeff* ni undi Munya-Uganda wahungiye muri Kenya nyuma yo kumenyekana ko ari umutinganyi.

Yari ari mu nama ubwo umukoresha we yamubonaga aganira n'undi mugabo nyuma waje gutabwa muri yombi kubera ko ari umutinganyi.

Jeff, muganga (dogiteri) uvura abantu, yasabwe gusobanura isano afitanye n'uwo mugabo.

Cyo kimwe n'uko byagendekeye Diane, Jeff avuga ko abakoresha be bamusabye gufungura telefone ye (kuyikuramo urufunguzo), nuko agenda abereka ubutumwa bwe, nyuma bamubwira ko adashobora kuguma mu mwanya we w'akazi.

Nuko ibihuha birakwirakwira bigera kuri nyir'inzu yakodeshaga nk'icumbi, amwirukana muri iryo cumbi kuko umushinga w'itegeko rishya usaba ko abafite inzu zikodeshwa bareka gucumbikira abatinganyi.

Ati: "Nyuma yo kumenyekana [ko ndi umutinganyi] ndetse ibihuha bigatangira gukwirakwira, sinashoboraga kugenda ku manywa.

"Iyo ngenda ku manywa abantu bari kuba banshakisha.

"Nuko kuri uwo munsi nyirizina nasubiyeho mu rugo, birananira gusinzira mu nzu".

Abigaragambya muri Afurika y'Epfo bo mu miryango itegamiye kuri leta, ku itariki ya 31 Werurwe (3) mu 2023

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Mu kwezi kwa Werurwe (3), aba bantu bo muri Afurika y'Epfo bigaragambije bamagana umushinga w'itegeko rihana abatinganyi ryo muri Uganda

Jeff, uri muri mu kigero cy'imyaka 30, avuga ko atashoboraga kuvugana n'umuryango we, nuko bimusaba ko agerageza agakomeza kubaho nta kazi afite nta n'ahantu afite ho kuba.

Ati: "Aba bantu bari barimo kunshakisha kugira ngo banyihanire, bankubite, bari bakikije ivuriro nakoragamo.

"Ni yo mpamvu ntashoboraga kugenda ari ku mwanywa".

Jeff avuga ko yumvise nta muntu ashobora kwizera, nuko "nishyira mu byago ndiruka nkiza ubuzima bwanjye".

Imibonano y'ab'igitsina kimwe ntiyemewe n'amategeko muri Kenya, hashingiwe ku mategeko yashyizweho mu gihe cy'ubutegetsi bw'abakoloni b'Abongereza – ndetse urukiko rukuru rwa Kenya rwatesheje agaciro igerageza ryabayeho mu 2019 ryo kuyakuraho.

Ariko Jeff avuga ko ubu yumva afite umutekano kurushaho kandi abona nta buryo bwatuma asubira iwabo muri Uganda.

Ati: "Nemera ko gusubira muri Uganda nta mutekano ubirimo kuko nta buryo na bumwe nahaba".

Asanga inteko ishingamategeko ya Uganda ibona ubutinganyi nk'"inkeke ku muco wabo", kandi ko itazagamburuzwa mu buryo bworoshye no kuba hari benshi mu mahanga bayamagana.

Jeff na Diane bombi bemeranya ko bashaka kubona ejo hazaza hatarangwa ivangura no guhohoterwa – n'iyo aho hantu haba atari muri Uganda.

Diane ati: "Rwose ndashaka gusa kubaho mu bwisanzure".

Avuga ko yabonye imyitwarire irimo ihohotera hamwe no "gutunga urutoki", aho abatinganyi bitwa "amashitani" n'abahisi n'abagenzi, none arashaka guhunga iyi mibereho.

Jeff yemeranya na we, akungamo ati: "Ndashaka gusa kuba ahantu nshobora gukoresha uburenganzira bwanjye".

Avuga ko guhisha amahitamo yawe ajyanye n'imibonano bigira ingaruka mbi cyane.

Ati: "Uba urimo kwihisha nta kindi, uba ugomba gukora icyo ari cyo cyose wirinda ko hari muntu n'umwe wabimenya.

"Uba urimo guhisha amahitamo yawe ku mibonano kandi bishobora kugutera ihungabana rikomeye".

*Amazina yahinduwe mu kurinda imyirondoro