Inès Girihirwe - Umwe mu bagore bacye b'aba 'Film director' mu Rwanda aravuga bimwe kuri we no ku kazi ke

Insiguro ya video, Reba uko Girihirwe asobanura ibyo akora
Inès Girihirwe - Umwe mu bagore bacye b'aba 'Film director' mu Rwanda aravuga bimwe kuri we no ku kazi ke
    • Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Inès Girihirwe ari mu bagore bacye bakora akazi ka ‘Film Director’ mu Rwanda, amaze gukora film ngufi nka ‘Breaking Ground’ na ‘Umwali’, zegukanye ibihembo kandi zerekanwe ku rwego mpuzamahanga.

Girihirwe avuga ko aka kazi abagore benshi batarakajyamo kuko kataramenyerwa mu Rwanda, kandi gasaba guhirimbana igihe kinini kugira ngo ubone amafaranga.