Ukraine: Zelensky yasezeranyije gufata neza abasirikare b'Uburusiya bahunga urugamba
Elsa Maishman
BBC News

Ahavuye isanamu, Getty Images
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abasirikare b'Uburusiya bazishyikiriza Ukraine bazafatwa "mu buryo bwa gipfura".
Mu ijambo avuga buri joro, Zelensky yingingiye Abarusiya kwirukanka cyangwa bakishyikiriza Ukraine nibagera ku rugamba.
Bibaye nyuma yuko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ashyize umukono ku itegeko rikuba inshuro ebyiri igihano ku basirikare b'Uburusiya bahunga urugamba cyangwa batubaha amategeko bahawe.
Imyigaragambyo yindi yadutse mu Burusiya kubera guhamagarira abaturage bamwe kwinjira mu gisirikare, hakaba hari gahunda yuko abahoze mu gisirikare 300,000 bahamagazwa nk'abasirikare b'inyongera.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wo mu Burusiya, OVD-Info, watangaje ko abantu 700 batawe muri yombi ku wa gatandatu, mu gihe abandi barenga 1,000 bari bafunzwe mbere yaho muri iki cyumweru.
Imyigaragambyo itahawe uruhushya na leta ntiyemewe mu mategeko y'Uburusiya.
Avuga mu Kirusiya - ururimi rwa mbere yavuze - Zelensky yashishikarije Abarusiya kwishyikiriza Ukraine aho kwishyira mu byago byo kuzaburanishwa nk'abakoze ibyaha byo mu ntambara ubwo iyi ntambara izaba irangiye.
Yavuze ko Ukraine izafata abatorotse urugamba mu buryo bwisunze amasezerano mpuzamahanga, kandi ko nta muntu n'umwe izasubiza mu Burusiya abaye afite ubwoba bwuko asubiyeyo byamugiraho ingaruka.
Yongeyeho ati: "Ni byiza kwishyira mu maboko ya Ukraine kurusha kwicwa n'ibitero [ibisasu] by'intwaro zacu".
Ku wa gatandatu, Perezida Putin yashyize umukono ku itegeko, risobanuye ko Abarusiya bahunga urugamba, banga kurwana, batubaha amategeko cyangwa bishyikiriza uruhande bahanganye, ubu bazajya bafungwa imyaka 10.
Izi ngamba za Perezida w'Uburusiya ahanini zirimo kubonwa nko kugerageza kongera gutera intambwe nyuma yuko abasirikare be bahuye n'ingorane ku rugamba.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ayiswe amatora ya kamarampaka ku guhinduka ubutaka bw'Uburusiya arakomeje mu turere tune twa Ukraine: Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia.
Ukraine n'uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) bamaganye ayo matora bavuga ko atarimo demokarasi, ndetse habayeho amakuru menshi avuga ko abahatuye batewe ubwoba n'abasirikare b'Uburusiya kugira ngo batore.
Uko gutora kwaharurira (kwacira) inzira Uburusiya yo kwiyomekaho utwo turere tune.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov yavuze ko akarere ako ari ko kose gatora kinjira mu Burusiya kazabona uburinzi bwuzuye bw'iki gihugu, kandi ko kazagengwa n'amategeko yose n'amahame by'Uburusiya.
Nubwo kwiyomekaho utwo turere bitakwemerwa ku rwego mpuzamahanga, gushobora gutuma Uburusiya buvuga ko ubutaka bwabwo bwagabweho igitero hakoreshejwe intwaro z'uburengerazuba zahawe Ukraine, ibintu bishobora gutuma iyi ntambara ifata indi ntera.
Uko gutegura abasirikare bashya byatumye habaho kwihutira kugera ku mupaka, bamwe mu Barusiya bakaba barimo kugerageza gutoroka uko guhamagarwa mu gisirikare.
Estonia, Latvia (Lettonie) na Lithuania byafunze imipaka yabyo kuri benshi mu Barusiya, bivuga ko bititeguye guhita biha ubuhungiro abahunga gushyirwa mu gisirikare.
Amagambo ya Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Estonia, Lauri Laanemets, yasubiwemo n'ibiro ntaramakuru Baltic News Service avuga ko igitero kuri Ukraine "kiryozwa Abarusiya bose", kandi ko kwangira Abarusiya kwinjira muri Estonia hari icyizere cyuko "bizongera ukutishima" mu Burusiya.










